Mu Rwanda abana 52/1000 bapfa bafite munsi y’imyaka itanu

Umuryango mpuzamahanga wa gikiristu (Word Vision) ufasha mu kurengera ubuzima bw’umwana, kurwanya ubukene n’akarengane, ntiwishimiye kuba mu Rwanda hari abana bagera kuri 52/1000 bapfa batarageza ku myaka itanu, bitewe n’impamvu zishobora kwirindwa.

Mu kiganiro wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 25/9/2012, uyu muryango watangaje ko urimo gutegura gahunda y’ubukangurambaga buzamara imyaka itanu, bwo kugabanya impfu z’abana batarageza ku myaka itanu y’amavuko.

World vision kandi ifite imibare igaragaza ko 44% by’abana mu Rwanda bagwingiye (batarya bikwiye), naho 3% bibasiwe na bwaki mu buryo bugaragara.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau, yavuze ko nubwo imibare y’abana bapfa batarageza ku myaka itanu igenda igabanuka (muri 2010 bari 76/1000), nta ntego iragerwaho kuko 52/1000 nabo bakiri benshi cyane.

Yagize ati: “Mwibaze ko muri abo bapfa harimo benshi bari gushobora kugeza u Rwanda cyangwa isi muri rusange ku byiza byinshi.”

Zimwe mu mpamvu z’izi mpfu ziraterwa n’ubuzima bubi bw’umugore utwite, indwara z’ubuhumekero, malaria, imirire mibi, ndetse n’ubumuga cyangwa uburwayi butandukanye.

Christine Mukabutera ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri World vision, yavuze ko abayobozi mu nzego zitandukanye n’abajyanama b’ubuzima bagikeneye kongera imbaraga zihagije zo gukorana n’abaturage, kugira ngo impfu z’abana n’imirire mibi bigabanuke.

Haracyakenewe ko ababyeyi bose batwite bitabira kwisuzumisha inshuro ennye ndetse no kubyarira kwa muganga, imiryango ikamenya uburyo bwo kuboneza urubyaro, kugira isuku, ibiribwa bihagije ndetse no kumenya uburyo bwo gutegura no gufungura indyo yuzuye.

Imyumvire, umuco n’ubukene biracyari imbogamizi yo kugera cyangwa kurenza intego z’ikinyagihumbi (MDGs); nk’uko bitangazwa na World Vision.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka