Mu Rwanda abamaze kugaragaraho COVID-19 barenze 500, muri bo 321 barakize

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batandatu ba COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi no mu Banyarwanda batashye, muri Rusizi honyine hakaba hamaze kuboneka abasaga 80 nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari kuri RBA. Abo barwayi bashyizwe mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 510.

Abakize bashya ni umunani, abamaze gukira bose hamwe baba 321, naho abakirwaye ni 187.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka