Mu Rwanda abakira COVID-19 bakomeje kwiyongera

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 31 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 94 bakize.

Abo barwayi bashya 31 barimo 29 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu bahuye n’abanduye), abandi babiri babonetse i Rubavu.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,565 muri bo abamaze gukira ni 2,544 naho abakivurwa ni 1,999.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni makumyabiri na babiri (22). Uwa makumyabiri na babiri ni umubyeyi w’imyaka 62 witabye Imana i Kigali ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka