Mu Rwanda abagera kuri 40% ntibaripimisha SIDA

Minisiteri y’ubuzima irahamagarira abanyarwanda bataripimisha SIDA, kwipimisha bakamenyua uko bahagaze, kuko byagaragaye ko abagore 24%, n’abagabo 16% bataripimisha.

Urugendo rwo kwamagana icyorezo cya SIDA rwahereye kuri ONATRACOM rugera kuri Stade Regional i Nyamirambo
Urugendo rwo kwamagana icyorezo cya SIDA rwahereye kuri ONATRACOM rugera kuri Stade Regional i Nyamirambo

MINISANTE yabitangaje kuri uyu wa kane mu kwizihiza umunsi mpuzamamahanga wahariwe kurwanya SIDA.

MINISANTE ivuga ko yashyizeho uburyo bushya bwo guhangana na SIDA, harimo gukomeza ubukangurambaga no gutanga imiti igabanya ubukana ku muntu ukimara kumenya ko yanduye.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko n’ubwo imibare igaragaza ko mu Rwanda abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ari 3%, bitoroshye kuyirwanya hari abatazi uko bahagaze.

yagize ati “Ibi bivuze ko tudashobora kurwanya SIDA neza tutazi ukuntu buri wese ahagaze, kugira ngo niba arwaye ahite atangira imiti ako kanya.”

Dr Patrick Ndimubanzi (imbere-hagati) ku munsi wo kurwanya SIDA
Dr Patrick Ndimubanzi (imbere-hagati) ku munsi wo kurwanya SIDA

Mu zindi ngamba MINISANTE yafashe, hariho gukomeza ubukangurambaga ku bantu bataripimisha, ndetse no gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA imara amezi atatu, aho kugira ngo umurwayi ahore ajya kuyifata buri kwezi.

Ku ruhande rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ibi bisubizo ngo birashimishije ariko basaba gukomeza kurwanya bimwe mu bikorwa bigaragaza ko akato no kutagirirwa ibanga nk’uko Assumpta Kampororo abivuga.

Ati”Abana bafatira imiti ku mashuri baterwa ipfunwe n’aho babika imiti n’uko bayinywa, bikabaviramo kuyinywa nabi; birasaba gushyirirwaho icyumba nk’uko hashyizweho icyumba cy’umukobwa”.

Itsinda Mashirika mu mukino ugaragaza umwana w'umukobwa ushukishwa impano
Itsinda Mashirika mu mukino ugaragaza umwana w’umukobwa ushukishwa impano

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda abafata imiti igabanya ubukana bangana n’ibihumbi 170, mu gihe ku rwego rw’isi ngo abafata iyo miti bangana na miliyoni 18 muri 78 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Icyorezo cya SIDA cyishe umuntu wa mbere ku isi mu 1983; kuri ubu kimaze guhitana abagera kuri miliyoni 35, nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ribitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka