Mu bantu batanu bandura virusi itera SIDA, batatu ni abakobwa

Madame Jeannette Kagame agendeye ku bushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), ahamya ko batatu mu bantu batanu badura virusi itera SIDA ari abakobwa.

Madame Jeannette Kagame avuga ko abakobwa bandura cyane kurusha basaza babo
Madame Jeannette Kagame avuga ko abakobwa bandura cyane kurusha basaza babo

Yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019, ubwo yari yitabiriye ikiganiro kivuga ku guhagarika icyorezo cya SIDA mu bangavu n’abagore bakiri bato, ikaba ari imwe muri gahunda z’inama mpuzamahanga kuri SIDA ikomeje kubera i Kigali (ICASA 2019).

Madame Jeannette Kagame yavuze ko abakobwa ari bo bandura cyane icyorezo cya SIDA kurusha basaza babo.

Yagize ati “Nkuko bitangazwa na UNAIDS, batatu mu bantu batanu bafite ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ni abakobwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bari hagati y’imyaka 15 na 19. Abangavu n’abagore bakiri bato bafite ibyago byo kwandura SIDA inshuro ebyiri ugereranyije n’abahungu bafite imyaka imwe ”.

Icyakora Madame Jeannette Kagame yavuze ko hari icyizere ko icyo kibazo kizarangira kuko imibare y’ubwandu bushya igenda igabanuka.

Ati “Hari icyizere kuko imibare ya buri mwaka y’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu bana bo mu bihugu bya Afurika bifite ubwandu buri hejuru yagabanutseho 43% hagati ya 2009 na 2013. Mu Rwanda abapfa bazira icyorezo cya SIDA bagabanutseho 82% mu myaka 20 ishize ”.

Yongeyeho ko ibiganiro hagati y’abato n’abakuru ari ngombwa, bagahana ibitekerezo bifasha guhashya icyo cyorezo, gusa ngo haracyari imbogamizi kuko kugeza ubu hakiri abangavu n’abagore bakiri bato badafashwa uko bikwiye.

Yakanguriye kandi abantu bose kugira ubufatanye, kugira ngo haboneke impinduka zihoraho mu bangavu n’abagore bakiri bato, anabasaba kuba aba mbere muri urwo rugamba kuko ngo nta muntu wakumva ibibazo byabo kurusha bo ubwabo.

Umwe mu bitabiriye icyo kiganiro, umukobwa wo muri Kenya witwa Joyce Amondi wavukanye virusi itera SIDA amenya ko yanduye afite imyaka 17, avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye nubwo nyuma yaje kubyakira.

Ati “Ubwo namenyaga ko nanduye virusi itera SIDA nahise niyumvisha ko mpfuye. Nari ndi mu gihe cyo gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bituma ntsindwa kuko numvaga ndibupfe. Numvaga abari inshuti babaye abanzi, natangiye kumva ndi ikibazo.

Gusa abantu ntibantaye, banyeretse ko bankunda, tukagumana ariko ari ukwanga ko bigaragara nabi kuba bampa akato. Gusa baje kubyumva babifata nk’ibisanzwe kuko babonaga ntagipfuye”.

Uwo mukobwa ubu fite imyaka 22, akaba amaze igihe afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi ngo yumva ameze neza, afite icyizere cy’ubuzima ndetse yanashinze umuryango ufasha abandi bana bafite icyo kibazo.

Umujyanama w’ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburengerazuba, Dr. Landry Tsague, yavuze ko abangavu n’abagore bakiri bato 6000 ari bo bandura virusi itera SIDA buri cyumweru, avuga ko ari ikibazo gifite ingufu kandi ahanini abandura ari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Landry ariko yashimye u Rwanda kuko ruri mu bihugu bike byagabanyije bigaragara ubwandu bushya mu bangavu n’urubyiruko muri rusange, gusa ngo haracyari byinshi byo gukora kuko nta gikozwe mu gihe abantu bakomeza kwiyongera, icyo cyorezo kitazacika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka