Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bamusanzemo COVID-19

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abaganga bamufashe ibizamini, bigaragaza ko yagezweho n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.

Boris Johnson
Boris Johnson

Minisitiri Johnson w’imyaka 55 y’amavuko yavuze ko yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’icyo cyorezo mu masaha 24 ashize birimo inkorora n’umuriro mwinshi.

Yongeyeho ko yahise yishyira mu kato, ariko ko azakomeza imirimo ye yo kuyobora Guverinoma, binyuze mu mashusho (Video-Conference) mu rwego rwo gukomeza gushakira hamwe igisubizo kuri iki cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona ibintu bikaze cyane.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yamaze abantu,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

munyemana yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka