Minisitiri Gatabazi yavuze ku cyatumye imirenge imwe mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko impamvu imirenge itandatu mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu Rugo ari uko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka.
Yabitangaje ku wa kabiri nyuma y’icyemezo gishyira imwe mu mirenge mu turere twa Nyaruguru, Gisagara na Huye muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo ni Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, uwa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’umurenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.
Minisitiri Gatabazi avuga ko mu bipimo byagiye bifatwa mu baturage cyangwa ahandi nko mu masoko byagaragaragaje ko imibare y’abandura Covid-19 muri iyo mirenge izamuka ku buryo hari n’ahapimwaga abantu 30 hakabonekamo 25 banduye.
Hagaragaraga kandi urujya n’uruza rw’abantu benshi ku buryo batinya ko icyo cyorezo cyakwirakwira mu tundi turere tw’igihugu ari nayo mpamvu hafashwe ibyemezo bikomeye kugira ngo abantu bibutswe kubahiriza amabwiriza.
Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye Covid-19 ikomeza kwiyongera muri iyo mirenge ngo harimo kwambara nabi agapfukamunwa, urujya n’uruza rw’abaturage benshi muri utwo turere cyane cyane barema amasoko.
Ati “Abaturage ba Gisagara benshi barema amasoko ya Huye bazanye ibicuruzwa n’abaje kurangura hari n’abakozi bakorera i Gisagara haba mu nzego za Leta n’izabikorera ariko batuye i Huye bagahora bakora izo ngendo”.
Akomeza agira ati “Ibipimo byagiye bigaragaraza ko abantu bagera kuri 200, 230 baturuka muri ako gace ko muri utwo turere uko ari tubiri mu minsi yagiye ikurikirana bitera impungenge, biba ngombwa ko hafatwa ibyemezo”.
Minisitiri Gatabazi avuga ko izamuka ry’iyo mibare ryatewe ahanini no kutubahiriza amabwiriza, cyane cyane mu masoko, aho bubaka no mu nsengero.
Atanga urugero rw’ahantu bubaka urugomero rw’amashanyarazi aturuka muri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara ahahurira abakozi benshi bagera ku 1,300 kandi bakora bataha mu ngo.
Avuga ko muri aba bishoboka ko habaga harimo abarwaye bakayanduza abakozi bagenzi babo ndetse n’abo mu ngo batahamo.
Avuga ko hari n’abarwayi babaga barasabwe kuguma mu ngo hagasohoka abazima ariko babirengagaho bagenda bakwirakwiza ubwandu.
Avuga ko hari n’utubari twagiye dukora ariko twafunzwe kandi natwo ngo tukaba twari intandaro yo gukwirakwira kwa Covid-19.
Yasabye abaturage kumvira ubuyobozi bakubahiriza amabwiriza uko yatanzwe kuko uko bayarengaho ariko bashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Icyo dusaba abaturage bashyizwe muri Guma mu Rugo ni ugukomeza kwitwararika cyane bubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi no gutanga amakuru ku nzego bireba ku bantu baba banyuranya nayo bakaganirizwa bakagirwa inama”.
Minisitiri Gatabazi kandi arasaba abaturage muri rusange gukaza ingamba kugira ngo hirindwe ko nabo bashyirwa muri Guma mu Rugo.
Avuga ko abashyizwe muri Guma mu Rugo bazakomeza kujya mu masoko guhaha ariko bigakorwa neza abantu basimburana kandi bahana n’intera no gukaraba intoki.
Avuga ko kuba imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo yahawe ibyumweru bitatu aho kuba iminsi 15 nk’uko byari bisanzwe ariko uko ibyumweru bibiri bya mbere hazakorwa ibikorwa byo gupima abaturage no kureba uko uburwayi buhagaze naho icyumweru cya gatatu kikaba icyo gusuzuma ko hari ibyahinduka.
Avuga ko by’umwihariko abakozi bose b’ahubakwa urugomero rw’amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri bagomba gupimwa kandi hagasigara abakozi ba ngombwa nabo bacumbika aho bakorera.
Abandi bakazataha mu ngo zabo ariko babanje kubona ibisubizo byabo kugira ngo niba hari n’abarwaye bakomeze gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.
Abaturage muri rusange ngo nabo bazapimwa kugira ngo harebwe uko icyorezo kifashe ari naho hazaherwa hafatwa indi myanzuro.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|