MINISANTE yasabye abatarikingiza Covid-19 kwirinda kujya ahahurira abantu benshi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, arasaba abatarikingiza Covid-19 kwirinda kujya ahahurira abantu benshi, kuko ari ukwishyira mu kaga.

Yabigarutse ubwo yavugaga ku gikorwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye cyo gushishikariza abantu bose kwikingiza Covid-19 mu buryo bwuzuye, mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022.

Dr Mpunga avuga ko gukingirwa mu buryo bwuzuye bisobanuye guhabwa doze zose z’urukingo niba igihe cyo kuzihabwa cyarageze. Yongeraho ko urukingo ari bwo buryo bwibanze bwo gutsinda icyo cyorezo burundu.

Yasabye abantu batarikingiza kutajya ahantu hahurira abantu benshi, aho yagize ati “Ntibikwiye ko umuntu utarakingirwa mu buryo bwuzuye akomeza kwitabira gahunda zihuriramo abantu benshi, kuko we aba ataruzuza ubudahangarwa bwo kurwanya iyi virusi igihe ayanduye”.

Kudafata urukingo rwa Covid-19 mu buryo bwuzuye ni ugutiza umurindi icyorezo kikaba cyakongera koreka imgaba, kandi nyamara twari turi hafi yo kugitsinda.

Dr Mpunga avuga ko hashize iminsi imibare yerekana ko ubwandu bwa Covid bwagabanutse mu gihugu, cyane ko ntabarembye bahari.

Ati “Ijanisha ku bandura rimaze amezi arenga atatu riri munsi ya 1%. Ubu nta murwayi urembye uri mu bitaro cyangwa mu bigo bishinzwe kuvura abarwayi ba Covid-19 hirya no hino mu gihugu, abandura bose bakurikiranwa bari mu ngo kuko batarembye. Ibi n’ubwo ari ibyo kwishimira ariko icyorezo kiracyahari, kandi nitugitiza umurindi kizongera cyoreke imbaga”.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Igihugu bwakoze ibishoboka byose kugira ngo inkingo ziboneke kandi zihabwe ugejeje igihe cyo kuzihabwa. Nyamara ariko hari imibare yerekana ko hari abaturarwanda batarafata urukingo na rumwe.

Ati “Imibare itwereka ko hari benshi muri Kigali no mu tundi turere batitabira gufata inkingo kandi nyamara baragejeje igihe cyo kuzihabwa. Hari abatarahabwa urukingo na rumwe, hari abafashe rumwe ariko ntibagaruke gufata doze ya kabiri kandi baragejeje igihe, hakaba n’abandi batarafata urukingo rushimangira”.

Dr Mpunga Tharcisse
Dr Mpunga Tharcisse

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose kutirara kuko icyorezo kitarashira, ahubwo ‘sindohoka’ ibe intego.

Ibi bitangajwe mu gihe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakuyeho agapfukamunwa kuko icyorezo cyagabanutse, ariko ishishikariza abantu kukambara mu gihe bahuriye ahantu hafunganye kandi ari abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

What about sweeded mr minister? Sweeded has achieved herd imunity without VACCINES lol

Xi yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka