MINISANTE yahagaritse ibiryo n’amata bya Lactalis mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahagaritse icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiribwa by’abana birimo amata bikorwa n’Uruganda rwa Lactalis rwo mu Bufaransa, kubera ikibazo cy’ubuziranenge.

Ibiribwa n'amata byose bikorwa n'uruganda rwa Lactalis byaciwe ku isoko
Ibiribwa n’amata byose bikorwa n’uruganda rwa Lactalis byaciwe ku isoko

Itangazo MINISANTE yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, rivuga ko yafashe iki cyemezo nyuma y’amakuru yahawe n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ubuziranenge (International Food safety Network).

MINISANTE ivuga ko yahawe amakuru avuga ko, ibyo biryo byageze ku isoko ry’u Rwanda, byanduye kandi bikaba bishobora guteza indwara iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa Salmonella Agona.

Kubera izo mpamvu, MINISANTE yahise itangaza ko abantu bose bafite ibyo biribwa bagomba guhagarika kubiha abana bakabisubiza aho babiguze cyangwa bakabishyikiriza ubuyobozi bwa RSSB.

MINISANTE yasabye kandi ko abacuruzi bose bafite ibyo biribwa n’ayo mata guhagarika kubicuruza bakanabisubiza ku buyobozi bwa RSSB, inasaba abantu bose guhagarika gucuruza ayo mata.

MINISANTE yanatangaje ko umubyeyi wese ufite umwana wanyoye ayo mata ugaragaza ibimenyetso birimo kuruka, kugira umuriro mwinshi no kuribwa mu nda, guhita yihutira kumugeza ku ivuriro rimwegereye.

Ibyo bicururuzwa ni ibyo mu bwoko bwa Milumel, Picot, Taranis, Delical. MINISANTE yatanze urugero rwa Celia Expert 1, 400g, Celia Expert 2, 400g, Celia Expert 3, 400g, Celia AR, 400g, Celia Digest 400g, Celia Mama 400g, Celia PRE 400g, Céréales CERELINE FRUIT 200g, Céréales CELERINE Multicéréales 200g, na Picot Pepti Junior 2ème âge 460g, MILUMEL Bio, 3 Croissance 900g.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka