MINISANTE yagaragaje ibyashyirwamo ingufu mu guhashya igwingira

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ikibazo cy’igwingira mu bana bato, ari kimwe mu bikomeye byibasiye umuryango nyarwanda cyane, kubera ko umwana umwe muri batatu aba yaragwingiye, bityo itanga ibyashyirwamo ingufu mu guhashya icyo kibazo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro cyerekanaga uko Igihugu gihagaze mu rwego rw’ubuzima, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kimwe mu bibazo byibasiye umuryango nyarwanda, harimo igwingira ry’abana bato, kuko ureste kukibona nk’indwara, banakibona nk’icyorezo kubera ko ari ikibazo gikomeye cyane.

Dr. Nsanzimana avuga ko impamvu ari ikibazo gikomeye, ari uko iyo umwana arengeje imyaka ibiri biba nta garururiro, ahubwo abana no kugwingira ubuzima bwe bwose, nyuma akazagira n’ibyago byo guhura n’indwara zitandura kurusha abandi bose, kuko aba ashaka kurya kubera ko umubiri we uba ushaka kubona ibyo utabonye kandi ntacyo byahindura.

Ati “Impamvu tukibona ko ari indwara ni ukubera ifite ikiyitera, biraterwa n’indyo ituzuye akenshi binaturuka ku mubyeyi umwana akimutwite, icya kabiri ni inzoka abana bakura mu mazi yanduye banywa, tubatekeshereza ibiryo, zagera mu nda na duke tugiyemo za nzoka zikaba arizo zitwirira umwana akagwingira. Ikindi gitera kugwingira ni ibibazo abana bagira kubera amakimbirane mu ngo, kuko ubwonko bwabo ntabwo bwihanganira ibintu bibi bibabuza kwisanzura”.

Zimwe mu ngaruka abana bagwingiye bashobora guhura nazo, harimo kuba bashobora kurwara indarwa zitandukanye zirimo diyabete, umutima ariko kandi ngo n’ubwonko bwabo ntabwo bukura neza, nk’ubwa bagenzi babo batagwingiye.

Ati “Ubwonko bwabo ntabwo bukura nk’ubw’abandi bana batagwingiye, bagera mu ishuri bakananirwa kwiga bagatsindwa. Aba bana nibo bazaba ari abayobozi b’ejo b’Igihugu cyacu, niyo mpamvu tugomba kubarinda iri gwingira hakiri kare, ntidushake kubikora byaramaze kuba ikibazo”.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko mu myaka 10 ishize abana bagwingiye bagabanutseho 5%, ku buryo bakomeje kugendera kuri uwo muvuduko byazasaba imyaka 33, kugira ngo ikibazo cy’abana bagwingiye kiranduke burundu mu Rwanda.

Dr. Nsanzimana ati “Uyu munsi umwana umwe kuri batatu aragwingiye mu Rwanda, ni kimwe no muri Afurika niko bimeze 30% by’abana baragwingiye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ariko wareba ku bindi u Rwanda rwakoze bikomeye mu kurwanya Malaria n’ibindi, usanga u Rwanda ruri imbere cyane aho ruri inyuma ni mu kibazo cy’igwingira”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igiye gukora ibintu bisa nk’aho bidasanzwe mu gihe cy’imyaka ibiri mu kurwanya igwingira, ku buryo bizatanga umusaruro kurusha ibyakozwe byose mu gihe cyashize.

Birimo gushyira imbaraga mu gutanga igi rimwe kuri buri mwana, kugabura indagara kuko ari kimwe mu biribwa byagaragaye ko birwanya igwingira, hakiyongeraho imboga n’imbuto.

Ibi biziyongeraho amazi asukuye, hamwe no kuvugurura no gushyira imbaraga mu bice byateganyirijwe kuvurirwamo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko ahari ingo mbonezamikurire hakwiye kongerwamo imbaraga mu mikorere yazo, ndetse aho zitari bakazubakirwa kugira ngo bakomeze guhangana n’ikibazo cy’igwingira.

Mu Rwanda habarirwa amarerero asaga ibihumbi 30, agera kuri 70% muri ayo akaba ari akorera mu midugudu ari nayo akeneye cyane kongerwamo imbaraga.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka