Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Ukwakira 2024 cyayobowe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana.
Ni ikiganiro kandi cyagarutse ku ruhare abayobora imiryango ishingiye ku myemerere bafite mu rugamba rwo gutsinda iki cyorezo.
Mu cyumweru gishize nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyizeho amabwiriza agamije guhangana n’icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti.
Ni amabwiriza avuga ko ku nsengero n’imisigiti hagomba gushyirwa uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no gupima umuriro abantu bose.
Mu ngamba zigomba kubahirizwa harimo no gukangurira abayoboke kwirinda icyorezo cya Marburg.
Gutanga ifunguro ryera no guhazwa bigomba gukorwa mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura Marburg.
Insengero n’imisigiti byasabwe kandi gukangurira abayoboke kwirinda kwegerana n’abantu bagaragayeho ibimenyetso cyangwa kwegera umubiri w’uwo yahitanye.
RGB yavuze kandi ko bitewe no gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu nsengero no mu misigiti. Yibukije abantu ko bakwiriye kwirinda kwegera umubiri w’uwahitanywe Marburg cyangwa gutegura ikiriyo gihuza abantu ahabaye ibyago.
Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara z’ibyorezo (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, yavuze ko bitewe n’ingamba zo kugenzura iki cyorezo u Rwanda rwafashe ngo bidashoboka ko iki cyorezo cyava mu Rwanda ngo gikwirakwira hanze y’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|