MINISANTE irasaba Abaturarwanda gukumira ko Ebola igera mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima MINISANTE yongeye gusaba Abaturarwanda gukaza ingamba zo gukumira ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba

Mu itangazo MINISANTE yasohoye kuri uyu wa 12 Kamena 2019, yavuze ko nyuma y’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ritangarije ko mu karere ka Kasese mu gihugu cya Uganda hagaragariye umuntu urwaye indwara ya Ebola, buri muturarwanda wese agomba gukaza ingamba zo gukumira ko Ebola yagera ku butaka bw’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima kandi irahumuriza Abaturarwanda ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho icyorezo cya Ebola mu Rwanda.

MINISANTE ariko yasabye abantu bose kwitwararika no kutirara, ahubwo bagashyira mu bikorwa ingamba zo kuyirinda kuko byoroshye cyane kuyirinda iyo witaye cyane ku isuku.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abaturarwanda kwirinda gukorera ingendo ahagaragaye icyorezo cya Ebola, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kwivuza igihe cyose wumva urwaye, kwirinda gukora ku nyamaswa zo mu ishyamba zipfushije no kwirinda kurya inyama zazo.

MINISANTE kandi yasabye Abaturarwanda kwirinda gukora ku maraso no ku matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola.

Isaba kandi buri wese wumva afite ibimenyetso by’icyorezo cya Ebola kwihutira kujya kwa muganga, cyangwa se ukabimenyesha umujyanama w’ubuzima, ubuyobozi bumwegereye cyangwa se agahamagara kuri nomero zitishyurwa 114.

Ibimenyetso by’indwara ya Ebola harimo kugira umuriro, kuribwa umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

MINISANTE kandi yibutsa Abaturarwanda ko Ebola itandurira mu mwuka.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ikomeza gukurikiranira hafi icyo cyorezo mu bihugu by’abituranyi, kandi igakomeza gukaza ingamba zo kugikumira ku mipaka yose y’igihugu no mu midugudu.

Mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola mu Rwanda, MINISANTE ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye yubatse ikigocyo kuvura Ebola mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu.
Iyi Minisiteri kandi ivuga ko haguzwe ibikoresho n’imiti, byakwifashishwa igihe icyorezo cya Ebola cyaba kigaragaye mu Rwanda.

Hakozwe kandi imyitozo itandukanye yo gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola iramutse ihagaragaye.

Icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda kuwa 11 Kamena 2019, nyuma y’amezi 10 kimaze muri Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka