MINISANTE: Hari impamvu ebyiri zatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Gicurasi 2021, ryatumye ibihumbi by’Abanye-Congo bahungira mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagenda bataha bava mu gihugu cya Uganda, ari impamvu ebyiri zikomeye zazamuye imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko ari ubwa mbere u Rwanda rugize abandura Covid-19 babarirwa hejuru ya 700 - 800 ku munsi, kuva icyorezo cyagera mu gihugu muri Werurwe 2020. Bivuze ko virusi yakwiriye mu baturage no mu byiciro byose by’imyaka.

Dr Mpunga yagize ati “Ibigo bivurirwamo Covid-19 byari byafunzwe mu gihe Virusi yari yagabanutse, byongeye gufungurwa kubera ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19. Ubu byose biruzuye, kandi abarwayi benshi bararembye ndetse n’umubare w’abapfa bishwe n’icyo cyorezo wariyongereye. Iki ni igihe kigoye , kandi gisaba buri wese gushyiramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo tuzashobore gusubira mu buzima busanzwe”.

Ati “Mu kwezi gushize, abantu benshi baturuka mu bihugu duturanye bambutse umupaka baza mu Rwanda mu gihe ikirunga cyarukaga, bari benshi cyane bituma no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 bigabanuka, kuko bari abantu benshi cyane bateraniye ahantu, nta mabwiriza yo kwirinda bubahirije ”.

Yongeyeho ati “Mu kindi gihugu duturanye cya Uganda, bari muri Guma mu Rugo kubera imibare myinshi bafite y’abarwaye Covid-19, ariko hari Abanyarwanda bataha buri munsi baturutse muri Uganda, bamwe muri bo bakaba baramaze kwandura icyo cyorezo, ibyo byose biri mu bizamura ikwirakwira ry’icyorezo, bikazamura n’umubare w’abacyandura. Gusa, hari no kudohoka ku ngamba zo kwirinda no mu gihugu, abantu bari batangiye kujya bitabira ibirori bakanica amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda .”

Ku itariki 6 Nyakanga 2021, ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, Dr Mpunga yasobanuye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, aho yavuze ko Virusi yihinduranyije noneho hakaza ubwoko bwa virusi bubangamiye cyane ubuzima bw’abantu hatitawe ku byiciro by’imyaka barimo kandi iyo virusi ikaba imaze kugaragara mu bice byo hirya no hino ku isi.

Yavuze ko uko icyorezo gikomeza gukwirakwira, abantu bakuze cyane ari bo bakomeza guhura n’ikibazo gikomeye gishobora no guhitana ubuzima bwabo kubera abantu bakomeza kubasura mu ngo zabo.

Dr Mpunga ati “Covid-19 yagiye yihinduranya, kandi uko yihinduranya ni ko iba mbi kurushaho. Twese twagezweho n’ingaruka z’icyorezo kandi gishobora kwangiza ubuzima bwacu, imyaka twaba dufite iyo ari yo yose”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibiciro byo kwipimisha Covid-19 bitarahinduka kandi ko abazamura ibiciro baba barimo kwiba abaturage.

Kwipimisha Covid-19 ku buryo bwihuse (rapid test) ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi(Rwf10,000) naho uburyo bwa ‘CPR test’ ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (Rwf50,000).

Dr Mpunga ati “Ibiciro byo kwipimisha birazwi, ntibirahinduka, ‘rapid test’ 10.000 Frw, naho ‘CPR test’ ni 50.000 Frw, abashobora kuba baragabanyije ibiciro ntabwo tuzi aho baba barakuye ibikoresho, naho abazamuye ibiciro bo barimo kwiba abaturage”.

Gusa Dr. Mpunga yavuze ko ibiciro byo kwipimisha bishobora kuzagabanuka mu gihe kizaza, ariko ubu ngo ntibirahinduka.

Dr Mpunga yagize ati “Kwirinda ni ngombwa cyane kuko imibare ikomeje kuzamuka cyane, bivuze ko niba abantu badafashe ingamba zo kwirinda nk’ikintu cy’ingenzi, bashobora no kubura ubuvuzi mu gihe babukeneye, ntibabubone byihuse nk’uko byagendaga mu minsi ishize, kuko uko abarwayi biyongera ni ko kubona ubuvuzi n’izindi serivisi z’ubuzima birushaho kugorana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibareke kwiba abaturage n’ubusanzwe bifitiye ibibazo by’amafaranga...urajya kwa muganga ugiye kwivuza bisanzwe bagahita bakwandikira kwipimisha Covid kandi atari byo byari bikuzanye...mperutse kujya kuvuza madamu, bati nibanupime Covid...biba negatif, nyuma y’iminsi ibiri babonye uburwayi yazanye butagababuka, bati mwongere mumupime Covid, nabwo niba Neg.ayo yose ni amafaranga batwara kubera kwitwaza Covid...reka ni barekeraho, bishyuze amafaranga yashyizweho kandi bapime umurwayi rimwe..
Murakoze

Mbonabihita Sangwa Robert yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Clinic za prive barahenda?
Urugero: Legacy clinic ihereye 15 baca 15000 kwipimisha. Bari kwiba abaturage rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka