Miliyari zisaga 100 Frw zigiye gushorwa mu guca Hepatite C

Mu Rwanda hatangijwe gahunda y’imyaka itanu yo guhashya indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hep C), ngo bikazatwara miliyoni 113 USD, angana na miliyari zisaga 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Gahunda y'imyaka itanu yo guca burundu hepatite C yatangijwe k'umugaragaro
Gahunda y’imyaka itanu yo guca burundu hepatite C yatangijwe k’umugaragaro

Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diana Gashumba, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018.

Kuri ubu iyo ndwara ngo iri ku kigero cya 5% mu Rwanda, ikaba yibasira cyane cyane abari mu myaka 50 no kuzamuka.

Mbere imiti yo kuyivura ngo yatwaraga akabakaba miliyoni y’Amanyarwanda ku muntu ariko ngo barashaka ko iyo miti izajya igura ibihumbi hafi 80Frw.

Muri iyo gahunda ngo hazabaho kongera umubare w’abipimisha iyo ndwara, ubu ngo hakaba hamaze gupimwa abagera ku bihumbi 700.

Minisitiri Gashumba avuga ko Hep C ikira bityo ko abantu bakagombye kwipimisha
Minisitiri Gashumba avuga ko Hep C ikira bityo ko abantu bakagombye kwipimisha

Minisitiri Gashumba, yavuze ko impamvu y’icyo gikorwa ari ugukomeza ubukangurambaga ku kwirinda iyo ndwara kugeza icitse.

Yagize ati “Ikigamijwe ni ugukomeza ubukangurambaga twatangiye muri 2016, twibutsa Abanyarwanda ko kuyirinda bishoboka. Tuzi ko yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, mu maraso n’andi matembabuzi no mu bana bavuka ku babyeyi bayirwaye, kuyirinda rero biroroshye”.

Arongera ati “Kurandura iyo ndwara ni uko buri wese ayipimisha akamenya uko ahagaze kuko mu Rwanda 5% bayifite. Kwipimisha ni ingenzi rero kuko iyo ndwara ivurwa igakira, kandi Leta yashyizemo ingufu ngo umuti uyivura wahendaga bikabije ugabanyirizwe igiciro”.

Yongeyeho ko imiti y’iyo ndwara ifatwa mu gihe cy’amezi atatu, iyo umuntu ngo ayifashe neza arakira burundu, imibare ikaba igaragaza ko abayifashe neza 91% bakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka