Mico The Best yahagurukiye kurwanya igituntu

Umuhanzi Nyarwanda Turatsinze Prosper, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mico The Best, yahagurukiye kurwanya indwara y’igituntu kuko ngo yasanze hari abantu batayifiteho amakuru.

Mico The Best yiyemeje guhashya igituntu
Mico The Best yiyemeje guhashya igituntu

Uwo muhanzi yabitangaje ku mugoroba wo kuwa wa kane tariki 23 Mutarama 2020, ubwo yamurikaga gahunda nshya yo kukirwanya yiswe ‘Friend to Friend Campaign’, urwo rugamba akaba arufatanyije n’inzu imufasha gutunganya umuziki we ya KIKAC, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa.

Mico avuga ko igitekerezo cyo kurwanya iyo ndwara yagikuye mu nama yitabiriye iyivugaho, kuko yasanze hari abantu benshi batazi ibyayo, yiyemeza gukangurira abantu kuyirinda.

Ati “Nasanze abantu benshi badasobanukiwe neza igituntu n’ububi bwacyo, ari yo mpamvu nahise ngira ubushake bwo kukirwanya mfatanyije na KIKAC. Mbere najyaga ku maradiyo nkavuga jyenyine ariko RBC yaje kunyoherereza abahanga muri iyo ndwara ngo bamfashe gusobanurira Abanyarwanda”.

Hatangiwe ibiganiro bitandukanye byo kurwanya igituntu
Hatangiwe ibiganiro bitandukanye byo kurwanya igituntu

Ati “Byakomeje gukura, abandi basitari mu muziki, mu mafirime ndetse n’abakinnyi, bagiye badufasha muri icyo gikorwa, none tugeze no kuri iyi gahunda ya Friend to Friend. Ubu nanjye munyemereye mwampa akazina ka TB Champion”.

Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya igituntu muri RBC, Patrick Migambi, agaruka ku mibare y’abakirwara mu Rwanda ndetse agakangurira abantu kwisuzumisha kuko hari abakigendana batabizi.

Ati “Mu Rwanda buri mwaka abantu 59/100,000 ni ukuvuga abagera ku 7,300 barakirwara ariko abo twabonye umwaka ushize bari ibihumbi 5,950 gusa, bivuze ko hari abandi 20% bakekwaho kugira igituntu batagaragaye. Ni ikibazo kuko abo bari mu bandi baturage ari na bo bakomeza kugikwirakwiza”.

Haracyari abantu benshi bataramenya ububi bw'igituntu
Haracyari abantu benshi bataramenya ububi bw’igituntu

Ati “Muri abo bandura buri mwaka, 86% ni bo bari ku miti, bayifata neza kandi bagakira. Hari kandi 5% bafata imiti hanyuma bakayihagarika bakarwara igituntu cy’igikatu, ni ikibazo kuko abo bakomeza kucyanduza abandi kandi no kubavura bidusaba ingufu nyinshi. Ni ngombwa ko abantu bamenya ko igituntu kivurwa kigakira, ari na ko kamaro k’iyi campaign”.

Avuga kandi ko abantu 2/100,000 bafite virusi itera SIDA n’igituntu kibahitana buri mwaka, ni ukuvuga abantu hafi 350.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko ku isi abantu barwara igituntu gisanzwe buri mwaka ari 132/100,000 na ho 6.4/100,000 bakarwara igituntu cy’igikatu.

Bruce Melody na Danny Vumbi na bo bitabiriye icyo gikorwa
Bruce Melody na Danny Vumbi na bo bitabiriye icyo gikorwa

Muri Afurika ari na ho iyo ndwara yiganje, abarwara igituntu gisanzwe ni 231/100,000 na ho abarwara icy’igikatu bakaba 7.3/100,000 buri mwaka, kigahitana 30/100,000 ni ukuvuga abantu ibihumbi 397 badafite virusi itera SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe nkimara gusoma iyi nkuru nibutse ubwo narindi mibitaro kibagabaga ndwaye tbmultrestant
Bitumye mbaza bisaba iki ngo umuntu atange umusanzu mukukirwanya,nshingiye kububare ningaruka byangizeho kuko harantu benshi kica,bagikinisha,banwanabi imiti,,,
Mwaba mukoze munsubije

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka