Menya uko wafasha umwana utarageza imyaka 5 ufite umubyibuho ukabije

Abaganga bavuga ko muri rusange umwana ufite imyaka itanu aba afite ibiro biri hagati ya 16-20, n’uburebure bwa santimetero 105-110. Iyo arengeje ibyo biro, bivugwa ko afite umubyibuho ukabije.

Ni ibiki bishobora gutera umwana kugira umubyibuho ukabije? Ku rubuga www.doctissimo.fr bavuga ko kugira ngo umwana agire ikibazo cy’umubyibuho ukabije, hazamo uruhare rw’ibyo agaburirwa.

Iyo umwana ababurirwa ibyo kurya byinshi kandi byiganjemo ibinyamavuta n’ibinyamasukari bishobora kumutera ibibazo byo kugira umubyibuho ukabije.

Ikindi iyo umwana atitaweho uko bikwiriye, cyangwa se yaba yaratangiye kwiga akaramuka ahuye n’ibibazo bitandukanye ku ishuri, bishobora gutuma arya cyane, kuko yumva asa n’ubonye ubuhungiro mu byo kurya.

Iyo bimeze bityo rero nk’uko bisobanurwa n’abahanga mu by’ubuzima, atsindagira ibyo kurya binshi mu mubiri biruta kure ibyo ukeneye, byaba mu gihe kirekire rero bikamubyarira umubyibuho ukabije.

Ku rubuga www.topsante.com, bavuga ko umubyibuho ukabije mu bana ushobora no guturuka ku ruhererekane biva ku babyeyi bijya ku bana ‘héréditaire’.

Kuri urwo rubuga bavuga ko umubyibuho ukabije ushobora kuba uruhererekane uva ku babyeyi ujya ku bana ku rugero rwa 30 kugeza kuri 45%.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ikibazo cy’umubyibuho ukabije kimaze kwibasira abantu barenga miliyoni 671, kikaba kimaze guhitana abarenga miliyoni 3,4. Abandi kibagabanyiriza igihe cyo kubaho.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi ku bana 100,000 n’ababyeyi babo, bakomoka mu bihugu bitandatu, ari byou Bwongereza, USA, u Bushinwa, Indonésia, Espagne na Mexique, baza gusanga uruhererekane (heredity) rugira uruhare mu kuba abana bagira ibibazo by’umubyibuho ukabije.

Ku rubuga www.doctissimo.fr, bavuga ko nko ku mwana ukivuka kugeza ku myaka ibiri, abona isukari n’amavuta mu mashereka ku rugero rukwiriye bijyanye n’ingufu abana baba bakeneye.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa ku bana 9,357 bwagaragaje ko uko umwana yonka igihe kirekire, ari ko bimugabanyiriza ibyago byo kuba yazagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Abo bashakashatsi bagira ababyeyi inama yo konsa abana kurusha uko babaha amata y’inka, kuko amashereka anabarinda.

Ku rubuga https://naitreetgrandir.com, bavuga ko uko iterambere rigenda ryiyongera n’umubare w’abana bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije ugenda wiyongera.

Ku buryo ubushakashatsi bwagaragaje ko nko mu bihugu biteye imbere nka Canada abana 26% bafite imyaka iri hagati ya 2-5 baba bafite umubyibuho ukabije.

Umubyeyi umaze kubona ko umwana we afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije aba yibaza niba agomba kumushyira kuri gahunda yo kugabanya ibiro (régime).

Kuri urwo rubuga bagira ababyeyi inama icyo bakora mu gihe babona abana batangiye kugira umubyibuho ukabije, cyane cyane ko umubyibuho ukabije ushobora kwangiza ubuzima busanzwe bw’umwana ndetse n’ubwo mu mutwe.

Ingaruka z’umubyibuho ukabije ku buzima bwo mu mutwe bw’umwana zigaragara cyane iyo yatangiye ishuri bagenzi be bigana bakamuseka, biramwangiza mu buzima bw’imitekerereze kandi akazabimarana igihe kirekire.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bibujijwe gushyira umwana kuri ‘régime’ nubwo yaba afite umubyibuho ukabije, na cyane ko aba ari mu myaka ye yo gukura, kumushyira kuri regime bishobora kumwangiriza ubuzima.

Kwima umwana ibyo kurya bishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire ye n’ababyeyi be, ku myifatire ye, ku iterambere rye n’ibindi.

Ikindi umwana wimwa ibyo kurya bituma ahorana umururumba, agahora ashaka ibiryo, akaba yakwihisha akarya igihe batamureba kandi akarya byinshi bikabije mu gihe abiciye urwaho.

Icyo umubyeyi akora mu gihe abona ko umwana we atangiye kugira umubyibuho ukabije, atangira kugenzura ibiro bye, amugaburira indyo iboneye ituma akura bijyanye n’ikigero cye (imyaka ye).

Ni ngombwa gutegura amafunguro yuzuye arimo imboga, imbuto, inyama z’umweru, amafi, soya, ubunyobwa n’ibindi. Mu gihe cyo kurya, ibyiza ni ukuzimya televiziyo.

Iyo umwana cyangwa muntu aririye imbere ya televiziyo icanye, arya byinshi kurusha ibyo akeneye, kuko aba arangariye amashusho bityo ntamenye ko yijuse agakomeza.

Umubyeyi ufite umwana ufite umubyibuho ukabije amugabanyiriza ibinyamasukari n’ibinyamavuta ariko ntabimucaho burundu. Igihe amuhaye ibinyobwa birimo isukari ntiyagombye kurenza mililitiro 125 ku munsi (125 ml).

Umubyeyi kandi agomba kumufasha gukina kugira ngo akoreshe umubiri we kandi yishimye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga b’Abanyamerika bakora mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abana bavuze ko umwana atagombye kurenza isaha imwe ku munsi yicaye imbere ya televiziyo.

Kuko umwana yigana ibyo umubyeyi akora, ni ngombwa ko umubyeyi amubera urugero rwiza, amutoza gukina, kurya indyo iboneye agera aho akabimenyera.

Si ngombwa guha umwana ibyo kurya nk’ibihembo cyangwa se kubimuhoresha, ahubwo ni ukugaburira umwana kuko ashonje yakwijuta akarekera aho.

Umwana ntagomba guhatirwa kumara ibyo kurya biri ku isahani ye byose, kuko ni we wenyine umenya igihe inzara ye ishiriye, akarekera aho kurya.

Nubwo umwana yaba afite umubyibuho ukabije, si byiza kumutegurira ifunguro ryihariye, cyangwa kumubuza kurya ibyo abandi barimo kurya, kuko yumva asa n’uhawe akato akumva ko afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima, kandi agahorana amatsiko yo kurya ibyo abandi barya we atabiriyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka