Menya uko ibimeme byandura n’uko bivurwa

Indwara y’ibimeme ’pied d’athlète’ ni indwara ikunda gufata ku birenge hagati y’amano, uretse ko hari n’ababirwara hagati y’intoki. Ariko nubwo ari indwara ibangama cyane ikabuza umuntu kuba yakwambara inkweto runaka ashaka, ngo ni indwara ikira iyo umuntu ayikurikiranye neza.

Ibimeme bifata cyane cyane hagati y'amano
Ibimeme bifata cyane cyane hagati y’amano

Indwara y’ibimeme iterwa iterwa na ‘champignon’ yitwa ‘dermatophyte’, iyo igeze ku ruhu rw’ikirenge, ikunda gufata hagati y’amano. Ikunda gufata abantu ari uko bakandagiye ahantu hashyuha ndetse n’ahakonja nko kuri za ‘Piscine, mu rwambariro rw’ahakorerwa siporo ‘vestiaire’, aho abantu bahurira bakiyuka ‘sauna’ no mu nzu zikorerwamo siporo.

Nk’uko bisobanurwa na Dr Clélia Vanhaecke, wo mu Bitaro bya Kaminuza ya Reims, iyo ‘champignon’ itera ibimeme, iyo igeze hagati y’amano ikomeza ikwirakwira igafata n’inzara.

Agira ati "Umuntu wafashwe n’ibimeme ntiyivuze, akomeza kwiyanduza ubwe kuko bigenda bikwira hirya no hino ku mubiri we”.

Mu bintu bitera ibimeme, harimo gukunda kwambara inkweto zifunze, kuko zituma ibirenge bishyuha bikagira icyocyere ibyo rero ngo bituma ‘champignon’ itera ibimeme yiyongera.

Kuba umuntu yagize ikibazo gihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri we, bishobora gutuma uhura n’ikibazo cyo kurwara ibimeme. Indwara ya Diyabete iri mu zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri, igatuma ibyo bimeme bishobora kwibasira uyirwaye.

Niyo mpamvu ngo ibisebe bikunda kuza ku birenge bya bamwe mu barwayi ba Diyabete, bigomba kuvurwa neza, naho ubundi ngo bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye birimo no kuba bacibwa ibirenge cyangwa amaguru nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr.

Ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso adatembera neza, nk’abafite umubyibuho ukabije, cyangwa bafite ibiro byinshi, nabo bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kurwara ibimeme.

Ibimeme birangwa no kumva umuntu ababara hagati y’amano, akumva yahashima ubundi akumva hasa n’ahokera, rimwe na rimwe aho ibimeme byafashe hasa n’ahacika bigaragara, kandi bikababaza. Uruhu rwo ku mano yafashwe n’ibimeme rusa n’urweruruka ariko rukamera nk’uruhora rutose.

Uko ibimeme bivurwa

Hari uburyo butandukanye bwo kuvura ibimeme
Hari uburyo butandukanye bwo kuvura ibimeme

Imiti yo kwa muganga ivura ibimeme ishbora kuba iyo gusigaho (gels, crèmes, spray) cyangwa se ibinini byo kunywa. Gusa muganga Dr Clélia Vanhaecke avuga ko mu kuvura ibimeme, isuku ari ikintu cy’ingenzi cyane.

Agira ati "Mu kuvura ibimeme, isuku ni ngombwa cyane, umuntu agakaraba ibirenge neza n’amazi n’isabune, nyuma akihanagura neza, cyane cyane hagati y’amano.

Mu gihe yahawe umuti kwa muganga akawukoresha uko bisabwa kandi akirinda kwambara inkweto zifunze, kugira ngo umwuka ubone uko ugera hagati y’amano neza.

Hari kandi n’uburyo bw’umwimerere bwo kwivura ibimeme

Uko wakwivura ibimeme ku buryo bw’umwimerere, ni ukugura ifu iba muri za farumasi yitwa ‘bicarbonate de soude’, umuntu agafata ibiyiko bine by’iyo fu akabivanga na Litiro imwe y’amazi y’akazuyazi, nyuma akarambikamo ibirenge bikamaramo iminota 15, nyuma akabihanagura neza kugira ngo abirinde ubukonje.

Ku rubuga https://umutihealth.com, bavuga ubundi buryo bwo kwivura ibimeme ukoresheje ibintu bisanzwe biboneka mu rugo.

Bavuga ko umuntu afata ‘vinaigre’ akavangamo amazi ku gipimo cya ¼, ukuvuga igipimo kimwe cya vinaigre kuri 4 by’amazi. Niba ufashe agakombe ka vinaigre ugafunguze tune tw’amazi, ukandagiremo mu gihe cy’iminota 10, ubikore 2 ku munsi.

Hari kandi no gusekura tungurusumu, umuntu akayishyira aharwaye bikamaraho umunsi, ibyo akabikora mu minsi itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibimeme. Ni ingwara ikira mugihe ugize isuku ry’ umubiri canke mugihe ukoresheje neza’ imiti baguhaye

kWIZERA yanditse ku itariki ya: 23-01-2024  →  Musubize

Ego turashimye cyane ukuntu mwitaho amagara yacu none? Uwokoreshumubirizi nawo akawotsa muziko hana akagenda atsirita ahagwaye

Prosper NIYONEMERA rondo yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Turabashimiye kutugezaho ubumvuzi bwibimeme nonese nkajye fite iki bazo dwara diabete Ariko (gels, crèmes) uyumuti bawuza abarwayi ba diabete kuwushyira mumano igihe kire kire nonese mudusoba nurire harikibazo murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka