Dr Ntaganda Evariste, akora muri serivisi y’indwara zidakira mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko kwicara umwanya munini byangiza umubiri kuko zimwe mu ngingo ndetse n’inyama zo munda, bishobora kwangirika.
Dr Ntaganda avuga ko iyo bavuze kwicara umwanya munini, baba bavuga umuntu wicara amasaha arenze abiri atarahaguruka aho yicaye.
Ati “Kwicara umwanya munini ni ikibazo ku mubiri kubera ko bituma ingingo zitandukanye z’umubiri zangirika, natanga nk’urugero rurimo amagufa, imikaya, imitsi, umutima, ibihaha, amara. Byose ni ibintu bishaka gukoreshwa kuko ibyinshi bikozwe mu mikaya, kandi imikaya ihora asaba ko inyeganyezwa, iyo wicaye umwanya munini rero bigeraho umubiri ugatangira gutakaza ubwirinzi no kurwara indwara zitandukanye”.
Yungamo ko umuntu wicara umwanya muremure ashobora kwadukwaho n’indwara zo mu buhumekero, kuba yarwara umutima, imitsi ijyana imiyoboro y’amaraso ntibe yakora neza, ashobora no kugira ikibazo cy’amagufwa kuko iyo yicara cyane ndetse ntakore imyitozo ngororamubiri amagufa ashobora kwangirika, kuko ubundi amagufa y’abantu bakora Siporo arakomera.
Dr Ntaganda atanga urugero ku bantu bicara umwanya munini, iyo bageze mu gihe cy’izabukuru bashobora kuvunika mu buryo byoroshye kuko amagufa yabo aba atagikomeye, ariko akenshi ugasanga biturutse ku kuba baricaraga umwanya munini badakora imyitozo ngororamubiri.
Ati “Ikindi kibazo abantu bakunda kwicara umwanya munini bahura nacyo, ni icy’uko imisemburo yabo ikora isukari yangirika bikabakururira ibyago byo kuba barwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri”.
Ku bantu baba bonyinye kandi bakamara umwanya munini bicaye, bashobora gukurizamo ihungabana bakaba bagira ikibazo mu mitekerereze, kubera ko ubwonko buba budakora neza.
Dr Ntaganda avuga ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa, ariko kwicara cyane biri mu byatera ibyago byo kurwara indwara ya Emoroyide (Hemorroide), ni indwara ifata mu kibuno imbere mu mwanya umwanda munini usohokeramo, haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba ku buryo iyo umuntu agiye kwituma ababara.
Ati “Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno”.
Mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo byose bikururwa no kwicara umwanya munini, Dr Ntaganda atanga inama zo gukora Siporo ku bantu bakora akazi umwanya munini bicaye, byibura iminota 30 buri munsi.
Ikindi ni uko byibura abantu bakora akazi kabo bicaye bagirwa inama yo kunyuzamo bagahaguruka nyuma y’isaha cyangwa amasaha abiri, kugira ngo bitabagiraho ingaruka zirimo no kurwara indwara zitandukanye.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abashoferi, iyinkuru cyane cyane
Nimwe ireba pe muge mukora aga sport
Byari byo ariko nuko iyo uhagurutse ukagendagenda ho gato uri mu kazi umukoresha akumerera nabi ngo urimo kwica akazi ukaba wanahanwa .
Byari byo ariko nuko iyo uhagurutse ukagendagenda ho gato uri mu kazi umukoresha akumerera nabi ngo urimo kwica akazi ukaba wanahanwa .
Murakoze kbs ahubwo benshi byararangiye
Murakoze cyane ntamakuru twari tubifiteho ariko ubu turabisobanukiwe rwose ikindi kd n’amazi ni ingenzi kubantu bakora akazi kabo bicaye nacyo bacyongereho murakoze.