Menya ingaruka zo kutivuza neza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko kutivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku gihe kandi neza bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu zirimo n’ubugumba.

Dr Justine Umutesi ushinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikira, mu kiganiro na Kigali Today, yatangaje ko gutinda kwivuza izi ndwara bigira ingaruka zikomeye.

Ati “Izi ndwara ni byo zirahari kuko usanga abantu benshi bazirwaye muri iki gihe, indwara y’imitezi n’indi bita Chlamydia iyo zitavuwe neza kandi hakiri kare ndetse n’umurwayi iyo atanyweye imiti neza uko muganga yabimutegetse zishobora gutera ikibazo cy’ubugumba.

Izi ndwara ntabwo zitera ubugumba ku bagore gusa kuko n’umugabo wanduye imitezi ntiyivuze neza na we bishobora kumugiraho ingaruka zo kuziba imiyoborantanga bikamuviramo kutabyara.

Indwara ya Chlamydia ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri kitwa “Chlamydia trachomatis. Ni indwara ivurwa igakira hakoreshejwe imiti ya Antibiyotike. Iyo umurwayi arangije imiti ni ngombwa kongera kwisuzumisha ngo urebe niba warakize koko. Kwirinda iyi ndwara ni ugukora imibonano mpuzabitsina ikingiye ndetse no kwifata ku babishoboye ndetse n’ubudahemuka ku bashyingiranywe.

Dr Umutesi avuga ko indwara y’umwijima (Hepatite) na Virusi itera SIDA na zo zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Iyo hatabayeho kuzikurikirana bigira ingaruka ku mwana umubyeyi atwite ndetse umubyeyi akaba yamwanduza.

Indwara ya Mburugu na yo iyo itavuwe neza umubyeyi utwite ashobora kuyanduza umwana, ashobora no gukuramo inda cyangwa akabyara umwana upfuye.

Ubu burwayi bushobora no gutera umubyeyi kuba yarwara kanseri y’inkondo y’umura.

Ati “Murabizi ko kanseri ari indwara mbi cyane ni yo mpamvu umuntu wese agirwa inama yo kwivuza igihe yabonye ibimenyetso by’izi ndwara.

Izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora gutera abagabo ikibazo cy’ubugumba kuko zigenda zikangiza imiyoborantanga.

Ibimenyetso biziranga ku bagabo no ku bagore ni ugusohora ibintu bimeze nk’amashyira mu gitsina kandi ibyo bintu bikaba bifite impumuro mbi, ndetse bikanamutera kubabara cyane mu kiziba cy’inda.

Dr Umutesi avuga ko abandura izi ndwara umubare wabo ugenda wiyongera kuko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022 Abantu 5.177.507 basuzumwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hatarimo Virusi itera Sida basanze abagera ku 215.686 bangana na 4.2% bazirwaye.

Uburwayi buza ku isonga ku kigero cya 55,5 % ni uruzi rudasanzwe rusohoka mu gitsina cy’umugore, aho basanze abagera ku 119.716 bafite ubu burwayi.

Ku bijyanye na Virusi itera SIDA, by’umwihariko mu bantu 2,286,931 bapimwe, basanze abayanduye ari 0,7%.

Dr Umutesi avuga ko abantu bakwiye kwirinda cyane gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, umuntu atazi uko mugenzi we ahagaze.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru avuga ko yigeze kurwara indwara zifata mu myanya ndangagitsina atwite umwana we wa kabiri.

Ati “Nagiye kwa muganga baramvura ndakira nta kibazo nongeye kugira nyuma yaho”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri munsi abantu barenga Miliyoni imwe bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese nibyiza ko nasubira kwamuganga gusuzuma niba imitezi narayikize? Kuko imiti narayimaze

Alias yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Mudushakire ahokwifuriza kuko usanganga kwivuriro baguha imiti itandukanye nidwara wivuje bigatuma umuntu adakira neza zangaruka Zigaza murakoze!

Emeline yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

ndifuza kumenya uko umuntu yandura mburugu na tirikomonasi

indwarazose zandurira mumibonano mpubitsina

yego yanditse ku itariki ya: 6-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka