Menya indwara ya Diabete n’uburyo isenya umuryango

Serugo Shadrack (izina yahawe) umaranye diyabete imyaka 10 avuga ko yatakaje ibiro 50 kubera ukuntu iyo ndwara imubabaza ikamubuza amahwemo ikaba yaranamukenesheje.

Uyo mugabo w’imyaka 54, bigaragara ko ari muremure, yivugira ko mbere yo kurwara yari afite ibiro 120, ari umucuruzi wihagazeho utunze umuryango we w’abantu 11.

Ubu ngo asigaranye ibiro 70 gusa, intege zarashize ntakibasha gukorera urugo rwe kubera guhora kwa muganga, asobanura uko yamenye uburwayi bwe.

Agira ati “Nari mbyibushye cyane, nyuma nza kubona udusebe twizanye ku maguru, tugakira tukongera tukagaruka. Ntangira kugira umunaniro uhoraho, inyota nyinshi nkiriranwa akajerekani k’amazi, ngiye kwa muganga bansangamo diyabete.”

Arongera ati “Ubu ibyo gutera akabariro byarahagaze. Umubiri nta ntege ufite, nkarara ntaka kubera amaguru aba arimo umuriro, isukari iba yazamutse ikamanurwa n’uko banteye agashinge. Mporana inzara ariko n’ibyo ndiye ntibindyohere kuko ururimi rwahiye, ruhoraho udusebe”.

Inama kuri diyabete yabereye i Kigali yari igamije kureba ibyavuye mu bushakashatsi kuri iyo ndwara hagamijwe kurushaho kwita ku bayirwaye
Inama kuri diyabete yabereye i Kigali yari igamije kureba ibyavuye mu bushakashatsi kuri iyo ndwara hagamijwe kurushaho kwita ku bayirwaye

Serugo avuga ko ubu atunzwe n’imiti yo kwa muganga usibye ko ngo atayibona buri gihe kubera ihenze, yayibura agatakaza ubwenge (Comma), n’ibindi byuririzi bikaza.

Avuga ko nibura bimusaba ibihumbi 40Frw buri kwezi kugira ngo abone imiti bamutera n’ibindi bigendana bityo isukari ikaringanira.

Serugo atanga icyifuzo, ati “Nifuza ko batugabanyiriza igiciro cy’imiti ndetse habonetse n’ubufasha umuntu agahabwa akamashini ko kwipima byaba byiza. Nk’ubu ntako ngira, kumenya ko isukari yazamutse birangora kuko bisaba kwiyumva mu mubiri,”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru gisoza, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ine yahuje abashakashatsi, abaganga n’abandi bafite aho bahurira na diyabete mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Simon Pierre Niyonsenga, umuyobozi ukuriye ishami ryo kurwanya diyabete mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), agaruka kuri bimwe iyo nama yari igamije.

Ati “Kwari ukureba ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye n’icyo byafasha mu kwita ku barwaye diyabete. Ikindi hari umuti w’ingenzi ku burwayi bwa diyabete witwa ‘insuline’ wajyaga ukoreshwa mu buryo budahura muri ibi bihugu, iyo nama ikaba ije kubikosora.”

Ibyo ngo bizatuma umuntu wavurirwaga mu gihugu kimwe ajya mu kindi avurwe neza mu gihe atari ko byari bimeze bikagira ingaruka mbi ku barwayi.

Uwari uyoboye ibikorwa by’iyo nama, Dr Silver Bahendeka, avuga ko diyabete ikiri ikibazo muri ibi bihugu kandi ko ikomeje kwiyongera kuko ubushakashatsi bwerekanye ko muri 2045 izaba iri ku 156% hatagize igikorwa.

Bahendeka yongeraho ko kugira ngo ibyo byirindwe ari uko abantu bagira umuco imyitozo ngororamubiri ndetse bakamenya kuboneza imirire birinda ibiribwa birimo isukari nyinshi.

Kuri ubu mu Rwanda diyabete iri kuri 3%, ishyirahamwe ry’abayirwaye ribasaba kumenya kubana na yo bakurikiza inama z’abaganga, birinda abavuzi ba gakondo bababeshya ko ikira.

Ibyo ngo bizabarinda ibyuririzi bitandukanye birimo ubuhumyi, kurwara impyiko, umutima, uburemba, gucika zimwe mu ngingo z’umubiri n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mwaramutse neza sha DIABETES IRAKANYAGWA MAMA WANJYE yari Arwaye DIABETES, UMUTIMA, HYPERTENSION BA ASTHMA rimwe na rimwe akajya yikubita hasi agata ubwenge nyuma nza guhura numuntu bari bandangiye turavuga nza kujyana yo Mama hari imiti bamuhaye sinzi uko yari imeze gusa numvaga bavuga ngo ni Food SUPPLEMENTS Nama arazikoresha amezi hafi 3,4gutyo sha twasubiye kwa muganga barumurwa kuko aba DOCTORS Benshi ntago bemera ko DIABETES ikira burundu nuko tumujya kubindi bitaro bo batubwirako atigeze Ayirwara mbese sinzi uko nabivuga gusa kandebe number yumwe mubamukurikiranaga wenda wazayikenera +250784721024/0784721024
Ikindi nuko nanjye bamvuye

Elias yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Ikindi nuko nanjye bamvuye ikibazo gikomeye pe CANCER YO MUGIFU NARI MARANYEIMYAKA MYINSHI

Elias yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza
DIABETES, STROKE,IMITSI,UMUTIMA, UMUVUDUKO WAMARASO, ASTHMA NA HEPATITIS B nindwara zihariye Kdi zzidasigana
Iyo urwaye imwe murizo ndwara Uba Ufite amahirwe menshi yo kurwara nizo zindi.
Njye rero hari abavandimwe twari duturanye BAKIZE IZO NDWARA ZOSE BURUNDU BAKORESHEJE Natural Food supplements zituruka mukigo cyabany’AMERICA Niba nawe Uziranye nabantu barwaye imwe murizo ndwara WABAHA IYI NUMERO bakabafasha
+250784721024 Kuburyo mu mezi hagati 2 na 3 baba Bakize neza cyane Kdi burundu Sha nibenahi nzi bavuye na za Cancer z’IGIFU,iz’IBERE.....WOWE UPFA KUBAHAMAGARA GUSA kuri 0784721024 Aho waba uherereye hose kwisi bagufasha

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

DIABETES yamaze abantu.WHO/OMS ivuga ko abantu barwaye diabetes ari hafi 500 000 millions.Mulibo,hapfa 1 500 000 buri mwaka.Habaho types 2 za Diabete:Type 1 na Type 2.Iterwa nuko Pancreas (impindura) iba idakora neza.Bigatuma ISUKARI iba nyinshi mu mubiri.Nibyo bita Hyperglycemy.Ese mujya mwibuka ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13 nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa?Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Nubwo benshi mushidikanya cyangwa ntimubyemere,mujye mumenya ko "nta kintu na kimwe Bible ivuga ngo cyekuba".Ingero ni nyinshi cyane.Kuba byaratinze,ntabwo bivuga ko bitazaba.Imana ikorera kuli Gahunda yayo.Gusa abashidikanya n’abatabyemera,kimwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli iyo paradizo.Imana izabakuraho ku munsi w’imperuka wegereje.

Nyemazi yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka