Menya impamvu kugabanya ibinure byo kunda byakunaniye

Inzobere mu buzima, zigaragaza ko indwara yo gutandukana kw’imikaya (diastasis recti) akenshi ituma abifuza kugira mu nda hato batabigeraho bitewe no gutwita ku bagore, kwiyongera ibiro ndetse no gukora imyitozo nabi no guterura ibiro biremereye haba ku bagore cyangwa abagabo.

Gutandukana kw'imikaya bishobora gutuma ugira inda nini
Gutandukana kw’imikaya bishobora gutuma ugira inda nini

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Trobe n’ibitaro bya Angliss byo muri Australia, bugaragaza ko zimwe mu mpamvu abagore cyangwa abagabo bananirwa kugabanya inda biterwa n’itandukana ry’imikaya (muscles) iba yaragutse ntifungane maze bakora gahunda zo kugabanya ibiro n’imyito ugasanga inda igumyeho.

Ubu bushakashatsi buvuga ko abagore 40% babyaye, bahura n’iki kibazo aho bata ibiro ariko bakabangamirwa n’inda ibabuza kwambara imyenda bari basanzwe bambara bataratwita.

Ese ni gute wamenya ko ufite ubu burwayi?

Inzobere kuri iyi ndwara zivuga ko kugira ngo umenye ko ufite iki kibazo, uryama hasi, ugahina amavi, ubundi ugafata ikiganza cyawe ukirebesha ku birenge ukagishyira hejuru y’umukondo ubundi ukegura umutwe ukagerageza gusa n’ucukuramo umwobo ukoresheje ikiganza iyo wumvisemo umwanya uba ufite iki kibazo.

Icyakora hari ibindi bimenyetso bishobora kukwereka ko ufite iki kibazo, birimo kubabara umugongo uhoraho, kutabasha gutangira inkari, impatwe no guhora utumbye inda.

Umubyeyi wasobanukiwe n'iki kibazo akagikosora abasha kongera kugira mu nda hato
Umubyeyi wasobanukiwe n’iki kibazo akagikosora abasha kongera kugira mu nda hato

Ese wakora iki kuri iki kibazo?

Abaganga bakugira inama yo gukora imyitozo yo gufunga uyu mwanya, birimo kuryama hasi uhinnye amavi ukajya uzamura umugongo (bridges), gufunga umwuka ukisonjesha (stomac vacuums), ukabikora amasegonda icumi no kugabanya amasukari n’amavuta n’ibindi biryo byongera ibinure mu nda.

Gusa bakugira inama yo kwegera umuganga ubizobereyemo kandi ufite ubumenyi buhagije kuri iyo ndwara.

Ugomba kwirinda ibyo bita abudomino, pompage (pushups), planks no guterura ibiro biremereye.

Iyo byananiranye, umurwayi asaba kubagwa ariko umugore wifuza kuzabyara abandi bana bisaba ko akoresha uburyo bwavuzwe haruguru.

Iyi ndwara yaba ifite izindi nkurikizi?

Udakosoye iki kibazo bishobora kukuviramo uburwayi bw’umugongo udakira, kudafata inkari, impatwe, uburibwe mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina no kubabara mu nda yo hasi cyangwa ikibuno.

Ese birashoboka koko inda igenda igasubirayo burundu?

Ubu bushakashatsi buvuga ko kudacika intege, guhozaho, imirire ifite intungamubiri, kunywa amazi menshi no gukora imyitozo ya bugenewe byagufasha gutandukana n’iki kibazo.

Abaganga kandi bamara impungege abafite iki kibazo, ko kidatera ubumuga cyangwa ngo kibe cyakwica umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwatubwira imyitozo igihe cyiza iyomyitozo igihe cyokuyikorera,ese gusim uka umugozi byo nibigabanya munda?

Musabyimana Collette yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka