Menya imirire yafasha umuntu urwaye SIDA kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Indwara ya SIDA ni imwe mu ndwara zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu ubana n’iyo virusi. Gusa gufata imiti neza, no gufata indyo yuzuye bimurinda kuzahara ahubwo bikamwongerera ubudahangarwa mu mubiri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iribwa n’ubuhinzi (FAO) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), babonye ko hari isano iri hagati yo kugira ubwandu bwa Sida ndetse n’imirire, basohora inyandiko yafasha abafite ubwandu bwa SIDA hirya no hino ku Isi ubu babarirwa muri za miliyoni.

Indyo yuzuye, bavuga ko irinda, ikanakomeza ubudahangarwa bw’umubiri, bigatuma umuntu ufite ubwandu bwa SIDA agira ubuzima bwiza. Iyo bimeze bityo, umubiri ugira imbaraga zo guhangana n’indwara ndetse no kwakira imiti neza.

Dr David Nabarro, umukozi wa OMS mu by’iterambere n’ubuzima bwiza, yagize ati "Isano iri hagati ya VIH/Sida n’imirire mibi ni urugero rufatika rugaragaza ko ubudahangarwa bw’umubiri budakora neza, bikajyana na ‘infection’, n’imirire mibi.

Kraisid Tontisirin, umuyobozi w’ishami ry’ibiribwa n’imirire muri FAO yagize ati, "Ibijyanye n’imirire ku bantu bafite ubwandu bwa VIH/Sida byamaze igihe kirekire bizavugwaho, ugasanga abantu barita cyane ku miti gusa. Ubutumwa buhora butangwa ni ukuvuga kunywa ibinini bibiri nyuma yo kurya, ariko bakibagirwa kuvuga ibyo umuntu yagombye kurya."

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 95% by’abafite ubwandu bwa Sida batuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho kubona imiti na serivisi z’ubuzima bigoye. Ariko indyo yuzuye ngo ni ingenzi cyane kuri abo bantu kuko ibafasha guhangana n’indwara.

William Clay, inzobere ya ‘FAO’ mu bijyanye n’imirire yagize ati "Ifunguro rikwiye, ntiryaba umuti ukora ibitangaza ngo ribe ryatuma umuntu ufite ubwandu bwa Sida atazapfa, ariko ryamufasha kubaho neza kandi igihe kirekire kandi afite ubudahangarwa bukomeye”.

Dr Graeme Clugston uyobora ishami ry’imirire myiza ku buzima n’iterambere muri OMS, na we yemeza ko indyo y’umuntu ufite ubwandu igomba kwitabwaho kurushaho. Yagize ati "Ingaruka za VIH ku mirire zirumvikana guhera ku ntangiriro y’iyo ndwara na mbere y’uko abantu bamenya ko bafite ubwandu bwa Sida."

Uko Sida ibangamira imirire

Sida igabanya uburyo umubiri wakira intungamubiri zituruka mu byo umuntu yariye. Igabanya ubushake bwo kurya n’uko umubiri wakira intungamubiri zituruka mu biribwa n’ibinyobwa. Sida kandi yangiza imikaya n’ingingo zimwe na zimwe, igatuma umubiri ucika intege ku buryo ufatwa n’indwara ku buryo bworoshye nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.who.int.

Hari ibyo kurya umuntu ufite ubwandu bwa virusi itera Sida yagombye kurya kugira ngo bimufashe guhangana n’iyo virusi nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.selection.ca/

Kuri urwo rubuga bavuga indyo iboneye ifasha umuntu ufite ubwandu bwa Virusi itera Sida gukomeza guhangana na yo, bityo ntarware Sida vuba, kuko kugira virusi itera Sida no kurwara Sida, ari ibintu bitandukanye.

Ku rubuga https://www.webmd.com, bavuga ko kurya neza ku bantu bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida ari byiza kuko bizanira umubiri intungamubiri ukeneye, bityo umuntu akumva amerewe neza.

Kurya neza kandi bituma umuntu ufite ubwandu bwa virusi itera Sida agira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye bumufasha guhangana na virusi.

Kurya neza, kandi indyo yuzuye bifasha umuntu ubana n’ubwandu bwa virusi ya (HIV) kutagira ibibazo by’indwara z’ibyuririzi biza ku muntu mu gihe ubudahangarwa bw’umubiri budakora neza.

Kurya neza bifasha mu gutuma imiti ikora neza ku batangiye kuyifata, ndetse bikarinda n’ingaruka zayishamikiraho.

Kurya neza ku bantu bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida nk’uko bisobanurwa kuri urwo rubuga, ni ukurya indyo ikungahaye ku mboga, imbuto, ibinyampeke bitabanje kunyuzwa mu nganda.

Imboga umuntu ufite ubwandu bwa Sida akwiye kwibandaho, ni imboga rwatsi. Hari kandi kurya inyama, gusa si inyama zibonetse zose, ahubwo ngo akwiye guhitamo inyama z’umweru, ndetse n’ibindi biribwa bifite ‘protein’ ariko bitagira ibinure.

Ikindi ngo ni ukwirinda ibintu biryohera cyane, nka za Fanta cyangwa se ibiribwa byongewemo isukari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka