Menya igituntu gifata uruhu n’uko kivurwa

Igituntu ni indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘basille de Koch’, kikaba cyandurira mu mwuka ariko kigafata igice icyo ari cyo cyose cy’uburi n’uruhu rurimo nubwo bidakunze kubaho.

Igituntu kigera mu bice binyuranye by'umubiri gihereye mu bihaha
Igituntu kigera mu bice binyuranye by’umubiri gihereye mu bihaha

Igituntu cy’uruhu cyandurwa nk’uko icy’ibindi bice by’umubiri byandurwa, ariko kigera aho hose cyanduriwe mu mwuka nk’uko abahanga mu buvuzi bw’iyo ndwara babivuga.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe kwita no gukurikirana abarwayi b’igituntu mu gihugu, Dr Innocent Habiyambere, asobanura uko igituntu cy’uruhu cyandura ndetse n’uko kivurwa.

Agira ati “Umuntu kugira ngo yandure igituntu cy’uruhu, ni uko aba yahumetse umwuka urimo za mikorobe za basille de Koch, akaba anafite ubudahangarwa buke bw’umubiri. Izo mikorobe zinyura mu miyoboro y’amaraso zerekeza mu bice bitandukanye by’umubiri”.

Ati “Nubwo biba gake, hari mikorobe zishobora kwerekeza ku ruhu, icyo gihe aho zigeze hahita hacika igisebe ku ruhu inyuma. Icyo gisebe kwa muganga barakivura bakoresheje imiti isanzwe y’ibisebe ntigikire, nyuma bagakoresha ‘antibiotiques’ na bwo bikanga ntigikire”.

Dr Habiyambere yongeraho ko icyo gihe umuganga atangira kugira amakenga kubera icyo gisebe kidakira akareba ikindi cyakorwa.

Ati “Icyo gihe ikiba gisigaye ni ibizamini byimbitse, aho bafata akanyama gato ko kuri cya gisebe bakakajyana muri Laboratwari nkuru ry’igihugu bakagapima, hanyuma niba koko ari igituntu uwo muntu arwaye hagahita hagaragara udukoko tugitera.

Bahita bamushyira ku miti y’igituntu yo mu rwego rwa mbere, mu byumweru bibiri cya gisebe kiba gikize ariko uwo muntu akomeza gufata imiti mu gihe cy’amezi atandatu”.

Avuga kandi ko igituntu cy’uruhu kitagaragara cyane mu Rwanda kuko kuva mu 1990 kugeza uyu munsi cyagaragaye ku bantu batatu gusa, icyakora abaturage ngo ntibakwirara kuko icyo gituntu n’ubu gihari mu gihugu.

Udukoko dutera igituntu ngo tuba tugendagenda mu mwuka abantu bahumeka bitewe n’abasanzwe bakirwaye bakorora, bitsamura cyangwa baseka bityo utwo dukoko tugasohoka, uhumetse uwo mwuka rero arandura gusa ngo abantu bose ntibahita bandura nk’uko Dr Habiyambere abisobanura.

Ati “Abafite ibyago byo guhita bandura igituntu iyo bahumetse uwo mwuka ni abafite ubudahangarwa bw’ububiri buri hasi nk’abafite virusi itera SIDA, abafite imirire mibi, abarwaye diyabete n’abandi. Umuntu ufite ubudahangarwa bukomeye bw’umubiri ahumeka twa dukoko akabana na two ariko ntagaragaze uburwayi”.

Arongera ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe kuri iyo ndwara, bwerekana ko mu bihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, abantu bose babana n’utwo dukoko dutera igituntu, ari yo mpamvu urukingo rwacyo ruhabwa umwana ukivuka.

Ibice by’umubiri igituntu gikunda kwibasira ni ibihaha ari ho gifata ku kigero cya 80%, hari igifata ubwonko, inturugunyu z’umubiri, umwijima, amara, umutima, amagufa, impyiko n’ibindi ariko aho hose ngo kihagera cyabanje mu bihaha.

Ibimeneyetso biranga igituntu ni inkorora igeze cyangwa irengeje ubyumweru bibiri, kugira umunaniro uhoraho, kugira umuriro, kubira ibyuya kenshi cyane cyane iyo umuntu aryamye ku buryo usanga amashuka yatose, kugira ikizibakanwa, gutakaza ibiro umuntu akananuka bikabije no kubabara mu gatuza kubera gukorora cyane.

Ibyo ni ibimenyetso bya rusange, ariko kuri buri gice cy’umubiri cyafashwe n’iyo ndwara hari ibindi bimenyetso bigaraga.

Dr Habiyambere ati “Urugero nk’ufite igituntu cyibasiye ubwonko, aribwa umutwe, akagira umuriro mwinshi, akananirwa kuvuga, ntagire icyo abasha kumira, akagagara ibikanu, nko ku mwana muto igihorihori kikabyimba. No ku bindi bice haboneka ibimenyetso byihariye”.

Agakoko gatera igituntu kavumbuwe n’Umudage Dr Heinrich Hermann Robert Koch mu 1882, ari bwo hatangijwe uburyo bwo kugisuzuma, kukivura ndetse no kugikingira abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka