Menya igitera indwara y’ifumbi n’uburyo yirindwa

Isuku nke yo mu kanywa ni intandaro nyamukuru y’indwara y’ishinya abantu benshi bakunze kwita ifumbi.

indwara y'ifumbi yangiza n'amenyo
indwara y’ifumbi yangiza n’amenyo

Mu kiganiro Dr Muhigana Adelaide, inzobere mu kuvura indwara z’amenyo yagiranye na Kigali Today tariki ya 9 Gashyantare 2023, yavuze ko indwara Abanyarwanda bakunze kwita Ifumbi, ko ifata ishinya.

Dr Muhigana avuga ko ifumbi ari indwara ifata ishinya ikayangiza, ndetse ikaba yanafata amenyo biturutse ku kutagira isuku ihagije.

Iyo ndwara ishobora no gufata igufwa ishinya iba iteyeho, aho iyo bitagaruriwe hafi amenyo ahunguka umuntu agasigara nta menyo afite.

Dr Muhigana avuga ko indwara y’ifumbi na yo iri mu ndwara zizahaza amenyo, ariko umwihariko wayo ni uko ishinya ariyo ibanza kurwara ikagaragazwa nuko umuntu atangira kuva amaraso mu ishinya, ikabyimba, ikanamurya.

Indwara y’ifumbi y’amenyo akenshi iterwa na ‘infection’ ituruka kuri bagiteri ziba zaturutse ku isuku nkeya no kutoza neza mu kanwa.

Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo (periodontitis), izi ndwara zombi ni zimwe mu zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku Isi hose.

Iyo umuntu yarwaye ifumbi, arangwa no kubyimba ishinya hanyuma igatangira kuva amaraso. Ibyo bishobora kuba mu gihe woza amenyo, cyangwa amaraso akava nta mpamvu igaragara ibiteye.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ni ukoza mu kanwa neza igihe umuntu amaze gufata amafunguro.

Umuntu ashobora no kwifashisha urudodo akarunyuza hagati y’amenyo rukagenda rukuramo ibiryo biba byasigaye hagati y’amenyo.

Uburyo bwo gusukuza amenyo urudodo abantu benshi ntibabuzi, nk’uko Mukakimenyi Annonciate abivuga.

Ati “Uburyo menyereye ni ubwo gukoresha uburoso woza amenyo, ariko ubwo gukoresha urudodo ntabo nari nzi”.

Kurwanya iyi ndwara nta kindi umuntu akora uretse kugira isuku mu kanwa, akoza amenyo n’umuti wabugenewe igihe amaze kurya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muganga mwampaye nomero ye ndumva namuvugisha

rUGEMA yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka