Menya ibishobora gutuma umwana agwingira ubuzima bwe bwose

Nubwo hari imyaka abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bashobora kwitabwaho bakakivamo, ariko inzego zishinzwe ubuzima zigaragaza ko hari ubumuga cyangwa indwara abana bashobora kuvukana, bakabaho bagwingiye ubuziraherezo.

Hari abana bavukana ibibazo ku buryo ntacyo wakora ngo bave mu mirire mibi
Hari abana bavukana ibibazo ku buryo ntacyo wakora ngo bave mu mirire mibi

Ubusanzwe umwana uri munsi y’imyaka itanu afite ikibazo cy’imirire mibi ariko nta bundi burwayi afite, iyo yitaweho akagaburirwa neza arakira, ku buryo akura neza nta kindi kibazo afite, igihe cyose yakomeza kwitabwaho nk’uko bikwiye.

Bisanzwe bimenyerewe ko kugwingira k’umwana, bituruka ku kuba atitaweho neza n’ababyeyi, ngo agaburirwe nk’uko bikwiye, bityo agakurizamo kugwingira, nabyo bishyirwa mu byiciro hakurikijwe amabara, aho uwamaze kugaragaza ibimenyetso byose ashyirwa mu ibara ry’umutuku, akaba akenera kwitabwaho cyane, ugereranyije n’uba uri mu ibara ry’umuhondo, ugaragaza ibimenyetso by’ikibazo cy’imirire mibi ariko akaba atararengerana.

Icyiza ni uko abo bose bashobora kwitabwaho kandi bagakira, bagasubirana ubuzima buzira umuze, ni no muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura icyo kibazo, ku buryo umwaka wa 2024 ugomba kurangira nibura abana bafite ikibazo cy’igwingira bari munsi y’imyaka itanu bageze ku kigero cya 19% mu gihugu hose, nubwo imibare igaragaza ko kugeza ubu ari 33%, bagezeho bavuye kuri 38% bariho muri 2015.

Nubwo hari ingamba zitandukanye zashyizweho zo guhangana n’ikibazo cy’abana bafite ikibazo cy’igwingira, ku rundi ruhande hari abandi batari bacye bafite indwara cyangwa ubumuga bavukanye, bituma bazabaho bagwingiye igihe cyose.

Inzego zishinzwe ubuzima zivuga ko hari indwara nyinshi zitandukanye, umwana ashobora kuvukana, zigatuma ashobora kubaho ubuzima bwe bwose afite ikibazo cy’imirire mibi, ariko ngo izikunze kugaragara mu Rwanda, ni abana bagira ikibazo cy’ubwonko, bashobora kuvukana cyangwa bakakigira mbere yo kuvuka.

Dr. Emmanuel Nsengiyumva, umuganga ubaga amagufa, ariko by’umwihariko akaba yita ku bana mu bitaro bya Rilima, avuga ko umwana ugize ibyo bibazo agira ubumuga bushobora gutuma abaho agwingiye igihe cyose.

Ati “Hari uturemangingo tw’ubwonko bwe twangirika, uzi ko ubwonko burinda umubiri wose, haba kurya, kumira, guhumeka, noneho ugasanga ba bana n’iyo waba ufite icyo kubagaburira ariko kurya ntibabishobora, kuko akenshi bararya cyangwa akanywa bagakorwa. Ni ukuvuga ngo biba bijya ahandi hantu atari mu gifu, bijya mu mwanya w’uruhumekero, cyangwa ugasanga afite rwa rukonda rudashira, ibyo ariye akabigarura.”

Akomeza agira ati “Bigatuma icyo gihe ibintu bimugera mu gifu biba ari bice cyane, ugasanga n’amara ntabwo akora neza, kuko na yo ibice byayo bigenda birindwa n’ubwonko, biterwa n’igice cy’ubwonko cyarwaye icyo ari cyo. Abo bose bashobora kugira ibibazo byo kuba bagwingira, kandi bidatewe n’uko babuze ibyo kurya, ahubwo bitewe n’uburwayi baba bafite mbere.”

Kwemeza ko umwana afite ibyo bibazo, ngo bisaba ko abanza gukorerwa isuzuma rihagije hakabo kwemezwa ko afite ibyo bibazo.

Hamwe mu hagaragara abana bafite bene ibyo bibazo ni mu nkambi ya Mahama, iri mu Karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi ziganjyemo Abarundi n’abakongomani, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wayo, André Vuganeza.

Ati “Muri iyi nkambi yose abana bari mu mutuku ni 80, bavukanye ubumuga butuma bazibera mu mutuku ubuzima bwabo bwose. Usanga nta muhogo afite arira muri sonde, kugira ngo uwo muntu umugaburire azajye ku rwego rwo kubaho nk’abandiari ikibazo gikomeye.”

Uretse muri iyo nkambi, ngo hirya no hino mu bigo byita ku bana bafite ubumuga, hagaragaramo umubare utari muke w’abana bafite bene ibyo bibazo.

Bamwe mu babyeyi b’abana bafite ibyo bibazo bavuga ko batoroherwa no kubitaho, kubera ko uretse kuba badashobora kurya, ariko ngo n’ibyo basabwa kurya ntabwo ari ibibonetse byose, ku buryo bisaba amikoro.

Inzego zishinzwe ubuzima, zivuga ko ibyo bibazo bishobora guturuka ku burwayi umubyeyi ashobora kwanduza umwana, hakaba n’abandi bashobora kugira ibibazo mu gihe cyo kuvuka, cyane cyane iyo kuvuka byagoranye, ku buryo umwana avuka ananiwe, ari na ho ubwonko bwangirikira, kubera kubura umwuka uhagije.

Mu gihe umwana ari mu minsi ye ya mbere, ngo ashobora kurwara indwara ziganjemo izitera umuriro cyangwa zigatera umuhondo w’abana, icyo gihe nabyo bishobora kumwangiza ubwonko, bikaba byamugiraho ingaruka zirimo izo kugwingira, kubera bitamushobokera kurya neza.

Ababyeyi bagirwa inama yo kujya bisuzumisha igihe cyose batwite, bakabikora inshuro zose basabwa n’abaganga, no kubyarira kwa muganga, kuko birinda abana ibibazo byinshi bashobora kugira mu gihe cyo kuvuka na mbere yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka