
Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.
Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara biteguza:
Ibirenge byumagaye binashishuka
Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z’umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy’indwara z’umwingo ni ukugira inzara zisaduka.
Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari
Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n’umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y’uko ushobora kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.
Kugira ibisebe ku kirenge bidakira
Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n’inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n’ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n’uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.
Kumva ububabare bwinshi mu ino ry’igikumwe
Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko urwaye goutte, indwara y’amagufwa muri rusange ifata ino ry’igikumwe.
Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara
Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y’umutima.
Kubona imiterere y’ikirenge yahindutse
Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, n’iz’amara. Kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima bigabanya kuramba kw’imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w’amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n’intoki bikaba binini.
Inzara zizaho utwenge
Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y’uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk’amaga), isobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y’umweru n’uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.
Umurongo wirabura uhagaze mu rwara
Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y’uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n’ubwo biba ari indwara y’imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.
Bitewe n’uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.
Ibitekerezo ( 40 )
Ohereza igitekerezo
|
Nafashwe n’indwara yo kumva ubushyuhe bwinshi mu birenge nyuma bigenda bizamuka bigera mu birundi mu matako none bimaze kugera mu kiziba cy’inda no hejuru y’ikibuno mu kinyangabo.Nivuje ahantu henshi hatandukanye kandi hashoboye ariko ntacyo byamariye ahubwo byagiye bikura.Mwamenya iyo ndwara iyo ariyo?Yavurwa ite?Uwaba afite igisubizo yambwira kuko ndababaye pe!0788432622
Mwaramutse neza nshuti nitwa Masengesho mperereye muntara yiburasirazuba ndumwe mubamama bahuye nikikibazo cyokubyimba ibirenge mubyukuri namaze igihe kinini ndwaye kuburyo nyakindi nari kwikorera kuko byatumaga ntabasha kugenda neza nkuko byari bisanzwe gusa kubwa mahirwe naje guhura ninshuti yange indangira ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa kigali njyayo baramfasha bampa imiti nyikoresha ukwezi kumwe nigice ubu narakize meze neza rwose nawe ubakeneye wabahamagara kuri 0783122103 bakgufasha
Muraho neza mwakoze cyane nanjye mfite uburwayi maranyigihe narivuje ariko kwamuganga imiti bampaye yo gusigaho ntacyo yamariye ibirenge byanjye birambaza cyane ,cyane munsi yikirenge mbanumva hokera harimo utuntu tunjomba nkudushinge kandi hasa numukara ,uzamutse ahagana hejuru kugatsitsino habaye umukara hameze nkahipfunditse amaraso, inzara zanjye zabaye umukara ,gusa kubwamahirwe nahuye numuntu andangira ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa kigali baramfasha nawe ubakeneye wabahamagara kuri +250783122103
Murahoneza turabashira kunama mutugirayo yokwita kubuzima bwacu. Hagataho nanjye mfite uburwayi nkunda kugira ibinya mubirenjye mubiganza cyane mutoki zuduhera kumvutuntu tujomba mubirenge nokuzana ibyuya mubirenjye nomubiganza konabyivuje bikanga gukira mwanjyira iyihenama
Murakoze
Muraho njye nitwa Emmanuel mfite ikibazo cyo Munda harashyuha nkuwariye urusenda nkanywa amazi bikanga gushira mumfashe munjyire inama murakoze
Muraho neza Nitwa Devota , Nange nfite ikibazo guhera muri 2021, ibirenge byatangiye bindryaryata cyane nabi shims bigatutumba Arko bimbabaza , bikarangira bijemo amazi Arko amazi yamara guturika nkashishuka bikarangira habaye umukara, even no Hagati y amano Nuko kuburyo Byageraga aho Nfata icyintu gikomeye kugirango Mbishime , ibirenge byabaye umukara nkajya kwa muganga bakampa ama tube Arko mbona nyi ikira, bigeze igihe kimwe cyiroroha Arko munsi y ikirenge ho biracyazamo Naho ikindi cyo ntampinduka. Mbese uruhu twabaye nk ishashi. Kndi rusa umukara, hari umuti wanfasha mwambwira nkabagana! Murakoze
Mwiriwe meza jye ndwaye uniri worse iyo micaye guhaguruka nihatari ariko byatangiriye ku bitsinsino none nimba bimaze kuba uniri worse
Muraho neza mwakoze cyane nanjye mfite uburwayi maranyigihe narivuje ariko kwamuganga imiti bampaye yo gusigaho ntacyo yamariye ibirenge byanjye birambaza cyane ,cyane munsi yikirenge mbanumva hokera harimo utuntu tunjomba nkudushinge kandi hasa numukara ,uzamutse ahagana hejuru kugatsitsino habaye umukara hameze nkahipfunditse amaraso, inzara zanjye zabaye umukara ,ikindi kandi umubiri wikirenge urashishuka ,harakomeye ndaribwa cyane kuko usanga ndigukubishaho ikiroso gikomeye kubera ububabare ndasaba ko mwamfasha kubona ubuvuzi ndarwaye
Muraho neza mwakoze cyane nanjye mfite uburwayi maranyigihe narivuje ariko kwamuganga imiti bampaye yo gusigaho ntacyo yamariye ibirenge byanjye birambaza cyane ,cyane munsi yikirenge mbanumva hokera harimo utuntu tunjomba nkudushinge kandi hasa numukara ,uzamutse ahagana hejuru kugatsitsino habaye umukara hameze nkahipfunditse amaraso, inzara zanjye zabaye umukara ,ikindi kandi umubiri wikirenge urashishuka ,harakomeye ndaribwa cyane kuko usanga ndigukubishaho ikiroso gikomeye kubera ububabare ndasaba ko mwamfasha kubona ubuvuzi ndarwaye
Murakoze cyane,amazina ni ni Ari gusa ihangane, ariko waduhamagara cq utwandikire Whatsapp kuri 0734843422 cq call 0790796177 tugufashe tuguhe ubuvuzi bwa nyabwo.dukorera mumugi wa Kigali mukarere ka nyarugenge, murakoze.
Gushyuha ibirenge mwamfasfa
Nshaka munsobanurire guhora ushyushye mubirenge wumva hameze nkahari kwakamo umuriro biterwa Niki?
Niki cyabivura??
Tubashimira uburyo mutwitaho,Imana ijye ibaha umugisha. Ikibazo cyanjye mba numva ibirenge byakamo umuriro kdi narabyivuje biranga nifuzagako niba hari ubundi bufasha cg ubujyanama mwambwira. Murakoze.
Tubashimira uburyo mutwitaho,Imana ijye ibaha umugisha. Ikibazo cyanjye mba numva ibirenge byakamo umuriro kdi narabyivuje biranga nifuzagako niba hari ubundi bufasha cg ubujyanama mwambwira. Murakoze.
Muraho neza twizereko muramahoro
Uramutse nawe Ufite iyi NDwara y’ibinya cg y’imitsi hari umugabo nzi wayivuye Mama ubu amaze imyaka 10 atongera KUYIRWARA
Number ye ni +250728853922
Muraho neza twizereko muramahoro
Uramutse nawe Ufite iyi NDwara y’ibinya cg y’imitsi hari umugabo nzi wayivuye Mama ubu amaze imyaka 10 atongera KUYIRWARA
Number ye ni +250728853922