Menya ibimenyetso biza ku birenge bigaragaza indwara zo mu mubiri

Hari uburwayi bufata ibirenge by’umuntu, ariko mu by’ukuri bikaba ibimenyetso by’izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Muri iyi nkuru murabasha gusobanukirwa bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara zigendana na byo.

Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara biteguza:

Ibirenge byumagaye binashishuka

Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z’umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy’indwara z’umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n’umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y’uko ushobora kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n’inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n’ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n’uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

Kumva ububabare bwinshi mu ino ry’igikumwe

Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko urwaye goutte, indwara y’amagufwa muri rusange ifata ino ry’igikumwe.

Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara

Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y’umutima.

Kubona imiterere y’ikirenge yahindutse

Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, n’iz’amara. Kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima bigabanya kuramba kw’imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w’amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n’intoki bikaba binini.

Inzara zizaho utwenge

Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y’uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk’amaga), isobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y’umweru n’uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.

Umurongo wirabura uhagaze mu rwara

Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y’uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n’ubwo biba ari indwara y’imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.

Bitewe n’uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Nshaka munsobanurire guhora ushyushye mubirenge wumva hameze nkahari kwakamo umuriro biterwa Niki?
Niki cyabivura??

Alias yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Muraho neza twizereko muramahoro
Uramutse nawe Ufite iyi NDwara y’ibinya cg y’imitsi hari umugabo nzi wayivuye Mama ubu amaze imyaka 10 atongera KUYIRWARA
Number ye ni +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Muraho neza twizereko muramahoro
Uramutse nawe Ufite iyi NDwara y’ibinya cg y’imitsi hari umugabo nzi wayivuye Mama ubu amaze imyaka 10 atongera KUYIRWARA
Number ye ni +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Muraho neza twizereko muramahoro
Uramutse nawe Ufite iyi NDwara y’ibinya cg y’imitsi hari umugabo nzi wayivuye Mama ubu amaze imyaka 10 atongera KUYIRWARA
Number ye ni +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Muraho nange musobanurire ibimenyetso byishi mu mubiri navuga nko kuribwa mumaguru,rimwe kumva ubushyuhe butunguranye cyanecyane kumatako,kumva rimwe narimwe ibintu bitera mumubiri nk’ibinya ,no gutera k’umutima nkahita ngira akayi.ndabinginze uru ruhurirane rw’ibi bimenyetso bintera ubwoba!natangiye kubyumva guhera 2016.

Kwizera hamad yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Muraho neza,nanjye mfite ikibazo narwaye akantu munsi yikirenge hepfo yamano kamezeze nkah arikintu cyanjombye ntikajy gakira kd iyo nkandagiye karambabaza munsobanuriri nukuri.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Muraho neza,nanjye mfite ikibazo narwaye akantu munsi yikirenge hepfo yamano kamezeze nkah arikintu cyanjombye ntikajy gakira kd iyo nkandagiye karambabaza munsobanuriri nukuri.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

muraho neza njyewe mfite ikibazo ku ino ryigikumwe nagahera ku kirenge iyo mpakandagiriye ndababara hariho uruhu rukoneye cyane nagiye kwamuganga barahabaga igisebe kirakira arko gikandagira nkababara byanze gushira

Elias yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nange mfite uburwayi bwa nyobeye mwamfasha narwaye kwishimagura ahantu hose haza uduheri duto cyane twokera nadushima tukavamo ibisebe ubu umubiri wose ninkovu gusa.murakoze.

Isimbi yanditse ku itariki ya: 27-07-2023  →  Musubize

Nanjye mpfite icyibazo cyo gushishuka ibice bimwe na bimwe byumubiri kimwe nka: intake ibirenge nanjye ndasaba ubuyambyi

Alias tumuhimana yanditse ku itariki ya: 27-05-2023  →  Musubize

Muraho nange mfite ikibazo cyo gushishuka ibirenge ubwose naba mfite amaraso make?

Uwimana gaudence yanditse ku itariki ya: 21-03-2023  →  Musubize

Mbabara mugatsinsino iyo nkandagiye ndababara noneho iyo nicaye akaguru karagagara kugenda bikanga iyo nyeganyeje ikirenge numva inkonokono zivuga mungingo mwansobanurira ibyo narwaye ibyo aribyo?murakoze

Murereyimana Egidie yanditse ku itariki ya: 22-02-2023  →  Musubize

Mbabara munsi yikirenge iyo nicaye nkahaguruka ndakandagira nkababara ibirenge birabyimba niyo byutse rwose gukandagira biranga hari nubwo numva nashima munsi yikirenge kubera ububabare bukabije mupfashe munsobanurire murakoze

Uwanyirigira Achta yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka