Menya byinshi ku ndwara ya Tetanos (Agakwega)

Tetanos (Agakwega) ni indwara isa n’iyibagiranye mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2004 u Rwanda rwahawe icyemezo cy’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS), kigaragaza ko rudafite ibipimo biri hejuru bya tetanos.

Umwana urwaye tetanos
Umwana urwaye tetanos

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ku bufatanye n’ihuriro rishinzwe kurandura burundu indwara ya tetanosi (agakwega) mu bana n’ababyeyi, ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 33 byashoboye kurandura iyo ndwara.

Nubwo bimeze bityo ariko, iyi ndwara iracyahari ndetse ni byiza ko abantu bayigiraho amakuru ahagije kugira ngo barusheho kumenya uko yirindwa kuko ari indwara mbi kandi yica.

Nubwo Tetanos itakiri ikibazo kiremereye mu Rwanda ugereranyije n’ahandi, ariko iracyahari ndetse yica abantu. Ikindi kuba yaragabanutse ntibisobanura ko yaranduwe burundu nk’uko Sibomana Hassan, Umuyobozi wa gahunda y’igihugu y’ikingira muri Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) abivuga, ari na yo mpamvu kuyisobanukirwa no kuyigiraho amakuru ari ingenzi.

Agira ati: “Kuvuga ko Tetanos yaranduwe ntibivuze ko idahari. Irahari ndetse no kuyirandura burundu ntibishoboka, biragoye kuko kubona imiti yo gushyira mu butaka bwose ntibishoboka”.

Ese niba Tetanos ikiboneka mu Rwanda wowe hari icyo uyiziho?

Sibomana agira ati “Tetanos ni indwara yandura bitewe n’ibikoresho byandujwe n’itaka kuko ni indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘Clostridium titani’ kibera mu butaka, ukaba wagasanga ahantu hose, bivuga ngo ahantu hari ivumbi cyangwa umukungugu rigahura n’umubiri w’umuntu ahari igikomere aba ashobora kwandura tetanos iyo atakingiwe”.

Sibomana akomeza asobanura ibimenyetso byayo bidashidikanywaho n’igihe bifata kugira ngo bigaragare nyuma yo kuyandura.

Ati “Iyo umuntu yarwaye tetanos ashobora kugira umuriro, ariko by’umwihariko ikiyitandukanya n’izindi ndwara ku buryo hatabaho no kuyibeshyaho ni ukugagara igihe umuntu ahuye n’urumuri, kuburyo aba aryamye ariko umubiri ntukore aho aryamye, kuburyo aba ashinze udutsinsino, umutwe n’amaboko ibindi bice by’umubiri biri mu kirere.

Bishobora gufata iminsi iri hejuru y’icyumweru kugera no ku minsi 28 akaba ari bwo umurwayi atangira kugaragaza ibimenyetso, ndetse rimwe na rimwe abarwayi bagaragaza ko bashobora kuba barwaye iyi ndwara kwa muganga hari ubwo dusanga n’igisebe dutekereza ko yinjiriyemo gisa n’icyanakize kubera ko bitwara igihe kinini.

Ni nayo mpamvu abantu bagomba kwitwararika kugira isuku ihoraho aho bishoboka abantu bakaba banakingirwa ariko by’umwihariko abana bose bagakingirwa”.

Tetanos irakingirwa
Tetanos irakingirwa

Sibomana avuga ko indwara ya tetanos ivurwa igakira iyo bikozwe hakiri kare. Ikiruta byose mu kuyirandura akaba ari ukwita ku rukingo rwayo ruhabwa abana n’ababyeyi ku buntu, ndetse n’abandi bantu bararuhabwa ariko barwiguriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka