Menya bimwe mu bitera indwara y’agahenera n’ingaruka kagira ku jisho
Agahenera ni indwara ifata ku gitsike cy’ijisho kikabyimba, byatewe no kuziba k’utwenge dusohokeramo igice kimwe gikora amarira ugasanga kirimo amavuta, ukarwaye kamuteye ububabare no gutuma atareba neza.
Dr Theophile Tuyisabe, inzobere mu buvuzi bw’amaso akaba ari n’umuyobozi w’ibitaro bivura amaso bya Kabgayi, avuga ko indwara y’agahenera iterwa n’ibintu bibiri, icyambere ni uko kuziba k’utwenge dusohokeramo igice gikora amarira, ubundi kagaterwa n’ikibazo cya ‘infection’, aho igitsike cy’ijisho kiba cyahuye na mikorobe noneho utwo twenge tukaziba.
Ati “Icyo twita agahenera ni akabyimba gashobora gufata ku gitsike cyo hasi cyangwa hejuru ku jisho”.
Impamvu itera ako kabyimba ni utwenge dusohokeramo igice kimwe gikora amarira cy’amavuta, cyifunga, iyo cyifunze rero ya mavuta yasohokeragamo abyimbiramo. Ayo mavuta uko agenda yiyongera birushaho kubyimba cyane bigatera ubwo burwayi.
Ati “Aka Gahenera katewe n’ubu burwayi ko kaza buhoro buhoro, ntikanaryana cyane nk’akatewe na za mikorobe zituma habaho ‘infection’, ko kandi ntigakura vuba”.
Agaterwa na Mikorobe gatuma igitsike kibyimba cyane kandi kararyana cyane, ndetse kanatukuye ku buryo usanga ukarwaye kamubujije amahoro.
Dr Tuyisabe avuga ko agahenera katewe na infection ko gahita kihuta gukura kakaba kanini, rimwe na rimwe kagahishira ugasanga gateye uwakarwaye kumererwa nabi, akaba yakurizamo no kurwara umutwe.
Ikindi kiranga agahenera katewe na infection ni uko usanga mu gihe gito kahishije.
Ati “Duhita duha imiti umuntu ukarwaye kugira ngo kabashe kuma, kuko kaba katewe n’iyo infection, dushobora no gukataho gato, ibyo bintu byabyimbiyemo bigasohoka”.
Agahenera ni byiza kukivuza kare kugira ngo mikorobe itinjira mu jisho rikaba ryakwangirika, kuko iyo rigize ikibazo rishobora no kugitera ubwonko umuntu akaba yarwara mugiga.
Dr Tuyisabe avuga ko indwara y’agahenera ivurwa igakira kandi vuba, iyo uwakarwaye ahise yihutira kujya kwa muganga.
Ohereza igitekerezo
|