Menya bimwe mu bishobora gutera kanseri y’ibere n’uko wayirinda

Kuba indwara za Kanseri ziri mu ndwara zigenda ziyongera mu Banyarwanda n’abatuye Isi muri rusange, ni kimwe mu bihangayikishije cyane abayituye, bitewe n’uko ubuvuzi n’imiti yazo isaba ikiguzi kitakwigonderwa na buri wese.

Umuganga asuzuma umurwayi kanseri y'ibere
Umuganga asuzuma umurwayi kanseri y’ibere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri Miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ku Isi ari Miliyoni 10 ku mwaka.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2040 abarwayi ba Kanseri baziyongeraho 60%, ni ukuvuga abagera kuri Miliyoni 30.

Imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abarwaye indwara za kanseri bagenda biyongera ndetse n’abo zihitana, ariko iy’ibere ariyo yica benshi nubwo n’imibare y’izindi igenda yiyongera.

Iyo mibare igaragaza ko Kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa kabiri mu zigaragara cyane, ikurikiye kanseri y’ibere, kuko buri mwaka hakirwa abasaga magana atanu bayirwaye, baba bakeneye ubuvuzi bwo kuyishiririza (radiotherapy) cyangwa gutanga imiti (chimiothérapie) cyangwa se kubaga igice yafashe.

Imibare inagaragaza ko mu myaka yashize abarwaye kanseri y’inkondo y’umura bageraga kuri 600, kandi ko gahunda zo kuyisuzuma no kuyikingira mu bakobwa n’abagore zageze mu Turere twinshi tw’Igihugu, ku buryo abenshi bagezweho.

Uko imibare y’abarwara kanseri yiyongera, ni ko n’iy’abahitanwa na yo mu Rwanda ikomeza kwiyongera, kuko yavuye ku bantu 5,900 mu mwaka wa 2014, igera ku bantu 6,044 mu mwaka wa 2020. Abagabo bapfuye muri uwo mwaka bishwe na kanseri bari 2,584 naho abagore bari 3,460.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2020 abarwara iyi ndwara mu Rwanda bageze ku bantu 8,835, barimo abagabo 3,683 n’abagore 5,152.

Imibare igaragara mu gitabo cyandikwamo abarwayi ba Kanseri mu gihugu, iza imbere ndetse igahitana benshi ni kanseri y’ibere ukurikije imibare yatangajwe muri 2020.

Ibi bigaragaza ko abagore ari bo bibasiwe na kanseri y’ibere, kuko muri uwo mwaka yishe abantu 1,237 (24%), igakurikirwa na kanseri y’inkondo y’umura yishe abagera 1,229 (23.9%), kanseri y’igifu yahitanye abantu 265 (5.1%), kanseri y’umurerantanga yahitanye abantu 204 (4%), kanseri yitwa ‘Non-Hodgkin lymphoma’ yishe abantu 178 (3.5%) mu gihe izindi kanseri zishe abantu 2,039 (39.6%).

Ku rundi ruhande ariko muri kanseri zishe abagabo benshi mu Rwanda mu 2020, harimo iya Prostate yishe abantu 1,054 (28.6%), iy’igifu yishe abantu 322 (8.7%), iy’umwijima yishe abantu 315 (8.6%) ndetse na kanseri ya Colorectum yishe abantu 231 (6.3%). Kanseri y’ibihaha yishe abantu 173 (4.7%) mu gihe izindi kanseri zishe abantu 1 588 (43.1%).

Uko wakwirinda Kanseri y’ibere

Nubwo ari yo ihitana umubare w’abantu benshi muri kanseri zose mu Rwanda, iy’ibere ntabwo ishobora kwirindwa 100%, kuko igishoboka ari ukwirinda ibishobora kongera ibyago byo kuyirwara, birimo kunywa itabi, umubyibuho ukabije, bigabanya ibyago byo kuyirwara.

Muri rusange iyi kanseri ishobora guterwa n’uko mu muryango w’umuntu irimo, ikagenda ihererekanywa (hereditary), kunywa inzoga, itabi, umubyibuho ukabije (obesity) n’ibindi.

Bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ibere, birimo gutebera kw’imoko y’ibere, guhindura ibara kw’imoko, ibibyimba mu ibere, kuva amashyira cyangwa amaraso mu ibere n’ibindi.

Ni Kanseri n’abagabo bashobora kurwara, nubwo kugeza ubu abibasirwa cyane ari abagore.

Abarwayi ba Kanseri y’ibere basabwa kubahiriza amabwiriza ya muganga, arimo gufata imiti neza nk’uko babyandikiwe hamwe no kubahiriza izindi gahunda bahabwa na muganga.

Mu mwaka ushize wa 2023, abarwayi bashya ba kanseri y’ibere bari 741, ariko aba ni ababashije kugera kwa muganga kuko hari n’abatahagera.

Ubusanzwe mu kuvura kanseri hifashishwa uburyo butatu; kubaga no gukuraho ahafashwe na kanseri, gutanga imiti no gukoresha imirasire ugashiririza aharwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka