Mbere yo gushaka imibu yamaze kuba mikuru, banza uyishake ikiri amagi - RBC

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi, akebura abantu bajya gukora umuganda ahandi bakajya gutema ibihuru ariko basize amazi aretse mu ngo, bakayacaho batazi ko ya mibu bagiye gusanga mu bihuru mu by’ukuri ikomoka iwabo mu ngo.

Abantu basabwa gukuraho ikintu cyose kirimo amazi adatemba kuko gishobora kwifashishwa n'imibu y'ingore igateramo amagi avamo indi mibu
Abantu basabwa gukuraho ikintu cyose kirimo amazi adatemba kuko gishobora kwifashishwa n’imibu y’ingore igateramo amagi avamo indi mibu

Yagize ati “Isuku n’isukura ni ikintu twirengagiza, tukajya gukora isuku mu bihuru ariko dusize amazi aretse mu ngo zacu. Aho twasuye mwabonye ko twasanze amajerekani ari mu rugo aretsemo amazi amaze igihe kinini cyane ndetse arimo imibu n’amagi y’imibu amazemo igihe kirekire.”

“Isuku ni ngombwa cyane. Umuganda ukwiye guhera iwawe ukabanza ukareba ko nta hantu hari ubwororokero bw’imibu, mbere y’uko ujya gushaka imibu yamaze kuba mikuru, banza uyishake ikiri amagi, ikiri mitoya, twa tunyorogoto udushake mu rugo iwawe, wirinde ko ya mibu mikuru izaboneka.”

Mu bindi usanga birekamo amazi yororokeramo imibu harimo imipine itagikoreshwa, ndetse no mu byobo bifata amazi iyo bidapfundikiye neza.

Isuku n’isukura ni imwe mu ngamba u Rwanda rwitaho mu kurwanya Malariya, ari na yo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026 ku Munsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Kagasa, hakozwe umuganda wibanze ku isuku n’isukura.

Bamwe mu bitabiriye uyu muganda batembereye mu rugo rwo muri aka gace, basanga abahatuye bagiye gusenga, bahasanga ibintu byororokeramo imibu nyamara byirengagizwa na ba nyiri urwo rugo, kubera wenda kutabimenya ko ari byo byororokeramo imibu, birimo igice cy’ijerekani cyaretsemo amazi amaze igihe kirekire, imipine y’imodoka yegetse iruhande rw’inzu na yo yaretsemo amazi amaze igihe kirekire, ibyobo bifata amazi bidatwikiriye neza, ibihuru, n’ibindi.

Abahasuye basanzemo imibu mikuru, amagi n’indi mibu n’iminyorogoto yitegura kuvamo imibu mikuru. Abitabiriye umuganda kandi basobanuriwe ko iyo mibu yororokera ku rubaraza rw’inzu, usibye kwibasira abo muri urwo rugo, ijya no mu baturanyi ikabateza uburwayi nubwo iwabo baba bahakoze isuku, basabwa gukuraho ikintu cyose cyororokeramo imibu.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi asaba abantu kurwanya Malariya bahereye ku bwororokero bw'imibu bugaragara aho batuye
Dr. Aimable Mbituyumuremyi asaba abantu kurwanya Malariya bahereye ku bwororokero bw’imibu bugaragara aho batuye

Usibye kwimakaza isuku n’isukura, Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko mu kurwanya malariya hari izindi ngamba zafatiwe imirenge yugarijwe na Malariya kurusha iyindi hirya no hino mu Rwanda.

Muri izo ngamba harimo gutera mu nzu imiti yica imibu. Guhera mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2025 Imirenge 98 yari izahaye cyane kurusha iyindi yaterewe imiti mu nzu z’abaturage.

Hari n’ingamba yo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti aho batabashije guterera umuti. Iyo gahunda yo gutanga inzitiramibu yibanda mu mirenge yugarijwe na Malariya ariko atari ku rugero rwo hejuru cyane bikabije. Inzitiramibu zirimo gutangwa muri Kigali no mu Ntara mu Mirenge 117.

Abantu bahabwa inzitiramibu basabwa kuzikoresha neza, baziryamamo buri joro, birinda no kuzikoresha ibindi zitagenewe nko kuzirobesha, kuzubakisha utuzu tw’inkoko, kuzigurisha, n’ibindi.

Abanduye Malariya basabwa no kwivuza hakiri kare, bagana abajyanama b’ubuzima baboneka muri buri mudugudu, nk’uko Dr Aimable Mbituyumuremyi, yabisobanuye. Yagize ati “Dufite abajyanama b’ubuzima bane baturanye natwe mu midugudu, mu ngo zacu, inshuti zacu, abavandimwe,… Abo bamaze guhugurwa neza, bapima Malariya neza nk’uko kwa muganga bayipima bakayivura mu buryo bwizewe. Imiti ikoreshwa ni imwe, nta mpamvu yo gutonda umurongo ku kigo nderabuzima usize umujyanama w’ubuzima muturanye, kandi afite imiti n’ibipimo ugiye gushaka ku kigo nderabuzima kandi ubisize aho utuye.”

RBC ivuga ko kwivuza Malariya kare ari ingenzi kuko bigabanya Malariya y’igikatu, bikagabanya n’abahitanwa na Malariya.

Ahareka amazi hose hororokera imibu
Ahareka amazi hose hororokera imibu
Udukoko tw'umukara turi mu mazi ni imibu iba itaramenya kuguruka
Udukoko tw’umukara turi mu mazi ni imibu iba itaramenya kuguruka

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka