Marburg: Imyumvire ituma hari abanga gukaraba intoki batinya kurwara ibimeme
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), ku wa 27 Nzeri 2024 yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba mbere bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, kandi mu ngamba zo kuyirinda hakaba harimo no gukaraba intoki, ariko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kwanga kuzikaraba cyane, kubera gutinya kurwara ibimeme.

Ubusanzwe uwarwaye iyi ndwara agaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara imikaya, kuruka no gucibwamo, ku buryo umuntu wese ubifite asabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo ahabwe ubufasha.
Iyi ndwara yandura iyo habayeho guhura kw’amatembabuzi y’abantu babiri, barimo ufite virus ya Marburg, ariko kandi bikaba binashoboka cyane ko yakwirindwa, kuko kimwe mu ngamba zo kuyirinda harimo gukaraba neza n’isabune intoki, n’ibindi birimo kwirinda gukora mu maraso, amacangwe, ibyuya n’ibindi bishobora guturuka mu mubiri w’umuntu wagaragayeho iyo virusi.
Nubwo bimeze bityo ariko, usanga hari abaturage batarasobanukirwa neza akamaro ko kwirinda icyo cyorezo bakoresheje uburyo bwo gukaraba intoki, kuko usanga nubwo ahahurira abantu benshi nko muri gare, mu masoko, amaduka ndetse na za resitora, hari ahateganyirijwe gukarabira intoki mbere yo kuhinjira, ariko hari abatabikora kubera imyumvire itandukanye yafatwa nko kudasobanukirwa ubukana bw’icyorezo cya Marburg.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bo mu Mujyi wa Kigali, bayitangarije ko basanga atari ngombwa gukaraba mu ntoki buri aho bagiye kwinjira hose, kubera ko kubikora cyane bishobora gutuma barwara indwara zirimo ibimeme no gukanyarara intoki.
Umwe muri bo twifuje kwita Hakizimana, yavuze ko umuco wo gukaraba intoki utamenyerewe cyane mu Rwanda, ku buryo uretse kuba binabagora ariko banatinya gukurizamo indwara ziterwa no guhora mu mazi.
Ati “Ntabwo ari umuco twamenyereye, ntabwo twatojwe gukaraba buri segonda, nshobora kuva mu rugo nakarabye umubiri wose, ariko kugera hano nkongera ngakaraba, nkagera hari hirya nkongera ngakaraba ntabwo twabitojwe.”

Mugenzi we twise Twizerimana ati “Erega tuba tunirinda, buriya ushobora gukaraba cyane ukarwara n’ibimeme mu ntoki, tekereza kuva mugitondo ukaraba ukagera nimugoroba ukaraba mu ntoki, ibimeme byaza mu ntoki kubera uba unakaraba amasabune atandukanye.”
Uwo twise Kwizera we ati “Kuba wava ahangaha ugakaraba isabune imwe aha, wagera hirya ugakaraba indi, rimwe na rimwe ugasanga habayeho no kuba washishuka intoki cyangwa warwara ibimeme kubera gukaraba ya masabune atandukanye utamenyereye, uba utagendanye n’amavuta ngo wisige nyamara kandi wiviriye mu rugo wisize amavuta wanakarabye, ukagera hirya ugasanga ukarabye gifura, ahandi ukarabye iy’amazi, ugasanga wasataguritse intoki.”
Kwanga gukaraba kwa bamwe mu baturage binemezwa n’abashinzwe kurinda umutekano wa zimwe mu nyubako nini zikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, ari nabo akenshi bahwiturira abantu gukaraba intoki mbere yo kwijira muri izo nyubako, bavuga ko hari abajya banga gukaraba intoki.

Umwe mu bakorera mu Mujyi rwagati ati “Hari n’uza akubwira ati nari mvuye hirya nkarabye, ukamubwira ko gukaraba kenshi nta ngaruka zirimo, ugerageje kutabyumva tukamubwira tuti, noneho ba wisubiriye inyuma numara kubyumva neza ugaruke, ubwo akabona gukaraba.”
Mugenzi we ukorera mu nyubako ya CHIC ati “Hari n’ugenda agafata mu mazi ukabona mbese ari nko kurangiza umuhango kugira ngo yerekane ko akarabye, hagakwiye nk’umuntu ubishinzwe ugomba guhagarara hariya akaba ari cyo kintu akora cyo gukarabya abantu, kuko nka twe hari igihe tuba turimo gusaka abantu ari benshi hano, ntitubone umwanya wo kubasubizayo.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, aheruka gutangaza ko kugira ngo icyorezo cya Marburg kirusheho guhashywa, bisaba ubufatanye bw’inzego zose zirimo n’iz’abikorera.

Yagize ati “Ni naho amabwiriza amwe n’amwe azira, twirinda ko abantu bakwegerana cyane, kubwiriza abantu gukaraba kenshi, kuko iyi virusi, ni virusi ukoraho, ntabwo ari nka ya yindi twahumekaga nka Covid-19, ni aho ushobora gukora ku maraso cyangwa ku matembabuzi, nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi bishobora kuva mu mubiri w’umuntu, niho iyo virusi iba iri.”
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda no guhamgana n’icyorezo cya Marburg, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko abashinzwe ahahurira abantu benshi nko mu mahoteli, resitora no kuri site z’ubukerarugendo basabwe kujya bapima umuriro, bagashyiraho ubukarabiro n’izindi ngamba zigamije kurinda ubuzima bw’abashyitsi n’abahakorera.
Ubuyobozi bwa RDB bwavuze kandi ko abasura u Rwanda banyuze ku kibuga cy’indege no ku mipaka yo ku butaka bazajya bapimwa umuriro kugira ngo harebwe niba nta cyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg bafite.

Iki kigo cyasobanuye kandi ko uretse gupimwa umuriro, ku kibuga cy’indege no ku mipaka yo ku butaka hashyizweho ahantu ho gusukurira intoki, nk’ubundi buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo
Kugeza tariki 03 Ukwakira 2024 iyi virusi mu Rwanda yari imaze guhitana abantu 11, naho 21 nibo bari barimo kuvurwa, abayigaragayeho 5 bari bamaze kuyikira banasubiye mu miryango yabo, mu gihe abagera kuri 37 nibo bari bamaze kuyigaragaraho mu bipimo 1009 byafashwe.
Inkuru zijyanye na: Marburg
- Abari barwaye Icyorezo cya Marburg bose barakize
- Abakize icyorezo cya Marburg barasabwa kwirinda konsa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
- Abantu babiri ni bo bari kuvurwa icyorezo cya Marburg
- Babiri bakize, undi mushya yandura icyorezo cya Marburg
- Abantu batatu ni bo barimo kuvurwa Marbourg
- Undi muntu mushya yanduye icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe ni we ukirimo kuvurwa Marburg
- Umuntu umwe gusa ni we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize, babiri ni bo bari kuvurwa Marburg
- Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho ikeka ko Marburg yaturutse
- Nta muntu wanduye Icyorezo cya Marbug
- Abantu batatu gusa ni bo bari kuvurwa Marburg
- Abantu batanu bakize Marburg
- Abantu umunani bakize Marburg
- Abandi bane bakize Marburg
- Abantu 26 bamaze gukira Marburg
- Ingamba zo guhangana na Marburg zigiye kuvugururwa
- Abantu babiri bakize Marburg
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|