Marburg: Ambasade ya Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gutangira gukorera mu rugo kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, nyuma y’uko indwara ya Marburg igeze mu Rwanda, ikaba imaze guhitana batandatu.

Virusi ya Marburg iherutse kumvikana mu Rwanda, imaze guhitana bamwe, abandi bararwaye
Virusi ya Marburg iherutse kumvikana mu Rwanda, imaze guhitana bamwe, abandi bararwaye

Iyi Ambasade yavuze ko serivisi zose zituma abantu bahura n’abakozi bayo,
zirimo izihabwa abafite ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe Amerika ndetse n’ibazwa (interviews) ku bashaka kujya muri icyo gihugu, zibaye zihagaze.

Abakorera iyo Ambasade mu Rwanda basabwa gukora akazi kabo bifashishije ikoranabuhanga kuva ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri kugeza ku itariki ya 4 Ukwakira 2024.

Ambasade ya Amerika(USA) yagize iti “Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari abarwaye Marburg bari kwitabwaho. Bitewe n’uko iyi ndwara ya Marburg yandura, Ambasade ya USA i Kigali yasabye abakozi bayo bose gukoresha iya kure guhera tariki 30 Nzeri kugera ku wa 4 Ukwakira 2024.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda(MINISANTE) yatangaje ko abantu batandatu mu Gihugu bitabye Imana bazize Marburg mu gihe hari abandi 20 bayirwaye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara hamwr n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indembe.

Dr Nsanzimana yavuze ko abitabye Imana barimo guherekezwa mu cyubahiro hirindwa ko hagira abantu bahandurira.

Dr Nsanzimana asaba Abanyarwanda kudakuka umutima ariko bakubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birakwiyeko twirinda kuko ikicyofezo kirakomeyw cyane gusa imana haribyinshi yadufashije nibingibi ibiturinde kd natwe twirinde amagara araseseka ntayorwe kd tubashyimiye amakuru meza mutungezaho

Rutaneshwa yanditse ku itariki ya: 30-09-2024  →  Musubize

Birakwiyeko twirinda kuko ikicyofezo kirakomeyw cyane gusa imana haribyinshi yadufashije nibingibi ibiturinde kd natwe twirinde amagara araseseka ntayorwe kd tubashyimiye amakuru meza mutungezaho

Rutaneshwa yanditse ku itariki ya: 30-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka