Malawi: Abasaga 180 bishwe na Cholera

Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183.

Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima.

Kugira isuku ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n'umwanda
Kugira isuku ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda

Cholera irangwa n’impiswi ikabije, ahanini ituruka ku kuba umuntu yariye ibyo kurya byanduye cyangwa se yanyoye ibinyobwa byanduye. Cholera ikunze guturuka ku isuku idahagije nk’uko byasobanuwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi.

Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko izo mpfu zikomeje kwiyongera ziturutse ku cyorezo cya Cholera, ziterwa n’isuku nkeya ku biribwa, kuba abaturage batita ku isuku y’ibyo barya, kuba nta mazi asukuye aboneka, no kutagira ubwiherero cyangwa se n’ubwiherero buhari bugakoreshwa nabi.

Minisitiri w’Ubuzima wa Malawi, Khumbize Chiponda, yatangaje ko hari n’abarwayi banga kujya kwa muganga kwivuza, bitewe n’impamvu z’imyemerere yabo mu bijyanye n’iyobokamana.

Hari kandi abarwayi bafatwa na Cholera, ariko ntibihutire kujya kwa muganga, ahubwo bakaguma mu rugo, bakazajyayo bamaze kuremba rimwe na rimwe nta garuriro, kuko baba bivuje bakererewe.

Minisitiri Chiponda yaboneyeho gusaba abanyamadini, ko bazajya bashishikariza abayoboke babo kujya bagana serivisi z’ubuzima, kugira ngo birinde gukomeza gutakaza ubuzima, kandi bitari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka