Malariya y’igikatu yagabanutseho 50% mu myaka ibiri ishize

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu myaka ibiri ishize abarwaraga malariya y’igikatu bagabanutseho 50% kubera ingamba zafashwe zo kuyirwanya ndetse n’uruhare rukomeye rw’abajyanama b’ubuzima.

MINISANTE yatangije gahunda yo kwica imibu n'amagi yayo mu bishanga no mu bihuru
MINISANTE yatangije gahunda yo kwica imibu n’amagi yayo mu bishanga no mu bihuru

Mu kiganiro Dr Aimable Mbituyumuremyi, ukuriye ishami ryo kurwanya malariya mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) yagiranye na Kigali Today, avuga ko malariya yigeze kugabanuka cyane ariko nyuma y’igihe yongera kuba nyinshi mu gihugu.

Yagize ati “Muri za 2010 kugeza 2012 malariya yaragabanutse cyane mu Rwanda, ariko kuva icyo gihe byagaragaye ko yazamutse bikabije kugeza muri 2016 kuko yikubye inshuro enye. Aho yari nyinshi ni mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo”.

“Icyo gihe hashyizweho ingamba zikomeye zo kurwanya malariya zirimo gutanga inzitiramibu ziteye umuti ku bantu bose ndetse no gutera imiti yica imibu mu nzu cyane cyane mu turere iyo ndwara yibasira. Habayeho kandi gukangurira abaturage kugira isuku barwanya ibihuru n’ibizenga by’amazi hafi y’ingo”.

Ibyo ngo ni byo byatumye malariya muri rusange igabanuka, bityo iy’igikatu igabanukaho 50% ndetse n’umubare w’abapfaga bazize malariya ugabanukaho 50%.

Ni ukuvuga ko malariya y’igikatu yavuye ku bayirwaye ibihumbi hafi 14 mu gihe cyashize, noneho mu myaka ibiri ishize ikaba iri hagati ya 6000 na 7000. Na ho abivuje malariya muri rusange mu gihugu bava kuri miliyoni 4.8 muri 2016 bagera kuri miliyoni 1.1 mu mpera za 2018.

Dr Aimable Mbituyumuremyi, ukuriye ishami ryo kurwanya malariya muri RBC
Dr Aimable Mbituyumuremyi, ukuriye ishami ryo kurwanya malariya muri RBC

Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malariya

Dr Mbituyumuremyi avuga ko abajyanama b’ubuzima bakoze akazi gakomeye mu gutuma malariya igabanuka kuko bongerewe inshingano kandi bazikora neza, bituma abantu bivuza batararemba kubera ko baba babegereye mu midugudu.

Ati “Mbere abajyanama b’ubuzima bavuraga gusa abana bari munsi y’imyaka itanu, ariko kuva muri 2016 bemerewe no kuvura malariya abarengeje iyo myaka ndetse n’abantu bakuru. Iyo ni ingamba ikomeye yafashwe kandi yatanze umusaruro kuko yakurikiwe n’igabanuka rya malariya y’igikatu n’iry’abo yicaga”.

“Barahuguwe bihagije, bahabwa ibikoresho ku buryo bafata amaraso bakayapima bifashishije udupimo twabahaye, bakabasha kumenya niba ari malariya yoroheje bakayivura. Bamenya kandi niba ari malariya y’igikatu bagahita bohereza umurwayi ku kigo nderabuzima byihuse bityo ntimuhitane”.

Yongeraho ko abajyanama b’ubuzima baba bafite imiti ihagije yo kuvura ababagana, kandi ko niyo yaba igiye kubashirana bafite uburyo bigishijwe bwo kohereza ubutumwa bugufi ku babishinzwe (Rapid SMS) bakoresheje terefone, igahita ibageraho byihuse.

Kwirinda kurumwa n'umubu ngo ni ko kwirinda malariya
Kwirinda kurumwa n’umubu ngo ni ko kwirinda malariya

55% by’abarwara malariya mu Rwanda bavurwa n’abajyanama b’ubazima

Dr Mbituyumuremyi kandi agaruka ku mibare igaragaza akazi abajyanama b’ubuzima bakora mu kwita ku barwayi.

Ati “Kuva abajyanama b’ubuzima batangira gupima no kuvura malariya n’abantu bakuru, byagaragaye ko 55% by’abarwara malariya bose ari bo babavura kandi babikora neza. Ni uruhare rukomeye mu buvuzi bwa malariya kuko bituma nta mirongo iboneka ku bigo nderabuzima”.

“Ikindi ni uko n’ufite imbaraga nke atateganyaga kujya kwa muganga yegera umujyanama w’ubuzima akamufasha, bigatuma nta bakirembera mu ngo ari byo byagabanyije impfu zikomoka kuri iyo ndwara. Ni igikorwa Minisiteri ibashimira, kuko ari abakorerabushake badasaba ikiguzi”.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima, Mukamusoni wo muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, avuga ko nubwo bibavuna, bashimishwa no kuvura abaturanyi babo.

Ati “Tugira akazi kenshi, ariko twishimira ko ibyo dukora bigaragara kuko ubu nta muntu ukirembera iwe kubera malariya, cyane ko tuzenguruka ingo tukamenya uko bameze. Iyo nsanze hari ukekwa ko ari yo arwaye mpita mupima, nasanga ari yo nkamuha imiti kandi agakira”.

“Iyo nsanze umuntu yararembye kubera gutinda kwivuza malariya ikamubana igikatu, mwohereza ku kigo nderabuzima kandi yaba atabashije nkamuhamagarira imbangukiragutabara ikamujyana. Ni na ko dukora ubukangurambaga buri munsi bujyanye no kwirinda iyo ndwara”.

Gutera imiti yica imibu mu mazu ngo ni kimwe mu byagabanyije malariya
Gutera imiti yica imibu mu mazu ngo ni kimwe mu byagabanyije malariya

Icyakora avuga ko akazi bakora kabavuna kuko atari malariya bavura gusa, ko bakurikirana n’abagore batwite, bagakurikirana imikurire y’abana n’ibindi, bityo ntibabone umwanya uhagije wo gukorera ingo zabo, bakifuza ko bagenerwa agahimbazamusyi kagaragara.

Abantu barasabwa gukomeza kwirinda malariya

Dr Mbituyumuremyi agira inama abantu yo kutirara ngo ni uko malariya igenda igabanuka ngo bahagarike uburyo busanzwe bwo kuyirinda kuko igihari.

Ati “Malariya iracyari ikibazo mu Rwanda, ntiragabanuka ngo igere ku kigero cyifuzwa. Abantu barasabwa gukomeza kuyirinda baryama mu nzitiramibu zikoranye umuti, cyane cyane abagore batwite n’abana kubera bagira intege nke z’umubiri. Kugira isuku no kwivuza batararemba bakabigira intego”.

Mu ngamba zo gukomeza kurwanya malariya, Minisiteri y’Ubuzima kuva muri Kamena 2018, yanatangije gahunda yo gutera imiti mu bishanga no mu bihuru bibikikije, hagamijwe kwica imibu isanzwe aho yororokera, ngo bigatuma igabanuka cyane, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yabitangaje.

Ati “Ubusanzwe twakoreshaga uburyo bwo kwica imibu yadusanze mu nzu, ubu dutangije uburyo bwo kuyicana n’amagi yayo ari mu bishanga no mu bihuru. Kuba dukoresha imiti ikorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa ‘AGROPY’ bizatworohera guhashya malariya kuko bihendutse”.

Malariya ngo yiyongera cyane mu gihe imvura irimo guhituka kuko ubushyuhe na bwo buhita buzamuka, abantu ngo bagasabwa guhita bakaza uburyo bwo kwirinda muri icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka