Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda SIDA

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza 2022 buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko Abanyarwanda ndetse n’abatuye isi bashyira imbaraga hamwe bagahangana n’icyorezo cya SIDA.

Ati “Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya Icyorezo cya SIDA, dukomeze gushyira hamwe imbaraga, duhangane n’iki cyorezo, n’ubwo hari byinshi twagezeho”.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko ari ngombwa kongera kwibukiranya ku ruhare rw’abantu bose, ariko cyane cyane urubyiruko ko rugomba gukaza ingamba mu kwirinda SIDA.

Yakomeje avuga ko guhangana n’iki cyorezo ari ugukomeza ubukangurambaga hongerwa ubushobozi mu gutanga serivise kuko urugamba rugikomeje.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko kuko abakobwa banduye ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bagera kuri 3,7% naho abahungu ni 2, 2%.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko mu mwaka wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku isi hose babarirwaga muri miliyoni 38,4 muri bo abantu bakuru ni miliyoni 36,7 abari munsi y’imyaka 15 babarirwa muri miliyoni 1,7.

Kugira ngo urubyiruko rudakomeza kwirara rukishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga, urubyiruko rukigishwa uko rugomba kwitwara ndetse no gukoresha agakingirizo igihe ari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka