Madamu Jeannette Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura

Mu gihe hashize umwaka umwe ibihugu byo hirya no hino ku Isi biri mu rugamba rwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, kuri ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryateguye inama igamije kugaragaza aho intego yo kurandura iyi kanseri igeze.

Madamu Jeannette Kagame witabiriye iyi nama, mu ijambo rye, yavuze ko urugamba rwo kurwanya iyi kanseri rutareba abagore gusa, ahubwo ko n’abagabo bakwiye kubigiramo uruhare.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga, agaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhangana na kanseri y’inkondo y’umura, avuga ko kimwe mu bisubizo byo guhangana n’iyi ndwara ari kwisuzumisha no kwikingiza hakiri kare.

Yavuze ko u Rwanda rumaze gusuzuma abari n’abategarugori basaga ibihumbi 170 kuva mu mwaka wa 2015 ubwo iyi gahunda yo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura yatangiraga mu buryo bwagutse. Yagaragaje kandi ko hari icyizere cy’uko iyi mibare izaba yazamutse mu mwaka utaha.

Madamu Jeannette Kagame yanagaragaje ko u Rwanda rwakataje mu guhangana n’iyi kanseri, aho rwarengeje intego y’Umuryango w’Abibumbye yo gukingira mu buryo bwuzuye nibura abakobwa bangana na 90% batararenza imyaka 15 y’amavuko.

Icyakora gukingira abakobwa bonyine ngo ntibihagije kuko abagabo bagira uruhare mu gukwirakwiza virusi iyitera, abagabo bakaba basabwa kugaragaza uruhare rwabo mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi kanseri y’inkondo y’umura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka