
Umujyi wa Kigali ku bufatanyije n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), bongeye gufungura site zari zisanzwe ziberaho igikorwa cyo gukingira Covid-19 mu bice bihuriramo abantu benshi hirya no hino mu turere tuwugize.
Mu Karere ka Kicukiro barimo gukingirira muri Gare ya Nyanza na Nyanza Centre (itsinda ryimuka), Gahoromani/Ayabaraya (itsinda ryimuka), Isoko rya Gikondo-Nyenyeri, Busanza/Gashyushya, Isoko rya Ziniya (itsinda ryimuka), hakaba na Mobile Clinic (imodoka izenguruka henshi).
Mu Karere ka Nyarugenge hari muri Gare (Down Town), Gare ya Nyabugogo no kwa Mutangana (itsinda ryimuka), Giticyinyoni/Kanyinya, Isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market), Tapis Rouge (Nyamirambo), Butamwa/Miduha, Isoko rya Kimisagara (itsinda ryimuka) ndetse n’imodoka (Mobile Clinic).
Mu Karere ka Gasabo birabera kuri Banki y’Abaturage (Kimironko), muri Gare na Zindiro (itsinda ryimuka), Nyacyonga/Gatsata, Batsinda/Omega, Gisozi/Kinamba (itsinda ryimuka), Kabuga muri Gare, Rusororo (itsinda ryimuka), Remera muri Gare ndetse n’imodoka (Mobile Clinic).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko izi site zose zirimo kunganira ibigo nderabuzima, muri gahunda bisanganwe yo gutanga inkingo za Covid-19.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yibukije abaturage (ubwo yari i Mageragere ku wa Kabiri) gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19, anatangaza ko gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira ari ko kwikingiza byuzuye.
Ohereza igitekerezo
|