Kwegera umupaka bituma Rubavu ihorana abarwayi ba COVID-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko guturana n’umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bituma abarwayi b’icyorezo cya COVID-19 kiyongera muri aka karere bitewe n’ingendo zambukiranya umupaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubitangaje mu gihe mu kwezi kwa Kanama, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi 73 muri Rubavu.

Kwiyongera kw’imibare y’abarwayi bishyira akaga mu Karere ka Rubavu, kuko nyuma yo gushyiraho ikigo cya Rugerero cyakira abarwayi babarirwa muri 30, ubu cyamaze kuzura hagashyirwaho n’ikindi cya Nyakiriba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko abarwayi benshi baboneka muri aka karere baboneka mu bakora ingendo zambukiranya umupaka ku buryo bwemewe kimwe n’abanyura inzira zitemewe, bikaba bifata indi ntera kuko bagaruka mu miryango bitazwi bakanduza, hakaba habonetse abarwayi mu baturage.

Agira ati “Ni byo tumaze kugira abarwayi benshi kandi benshi baboneka mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Kongo. Icyo tubona abari mu kato barakurikiranwa, ariko hari n’abandi dukura mu baturage tutazi aho bavuye, tugakeka ko bambukiranya umupaka mu buryo butazwi, bagera mu gihugu cy’abaturanyi kwirinda bidashyirwamo imbaraga bakandura bagaruka bakanduza abo basanze”.

Imirenge ya Gisenyi, Rubavu na Rugerero ni yo iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi, ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’ubuzima n’umutekano bakaba basaba abaturage kugira uruhare mu kwirinda.

Habyarimana avuga ko mbere basabaga abaturage kwirinda kugira ngo bataba inkomoko yo kwanduza, ariko ubu barasaba abaturage kwirinda kugira ngo batandura.

Agira ati “Mbere twasabaga ko umuntu ataba nyirabayazana kuyanduza, ariko ubu yamaze kugera mu baturage, turabasaba ko batandura, kandi kubigeraho ni ukwambara neza agapfukamunwa, gushyira intera hagati, gukaraba kenshi no kwirinda guhererekanya amafaranga bakishyura bakoresheje ikoranabuhanga”.

Nubwo ubuyobozi bukora ibishoboka mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari ibyo busaba abaturage kugira ngo bashobore guhangana n’iki cyorezo.

Umuyobozi w’akarere ati “Abaturage basanzwe bambuka imipaka mu buryo butemewe baba bazwi ku buryo buri wese akwiye guhera ku kwigisha umuturanyi we, umuturage udahari abaturanyi be baba bamuzi ku buryo baba bashobora no kumenya igihe yagarukiye bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo hamenyekane aho avuye”.

Gusa hari bamwe mu baturage bigaragara ko aho gutinya icyorezo batinya ibihano, bigatuma badaha imbaraga nyinshi kwirinda icyorezo, ahubwo bagashyira imbaraga mu kwihisha ubuyobozi.

Umwe mubaganiriye na Kigali Today ati “Benshi mu rubyiruko ntibatinya Corona nk’uko batinya umuyobozi usanze batambaye agapfukamunwa cyangwa begeranye. Ibi bituma abantu batumva uburemere bw’iyi ndwara. Guhana barahana ariko se guhana abatirinda bizakigabanya”?

Mu karere ka Rubavu abaturage 2,552 bamaze guhanirwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, benshi mu bafashwe bafatirwa mu tubari, kutambara agapfukamunwa, kurenza amasaha yagenwe ngo abantu babe bageze mu ngo, abafashwe bakaba bamaze gucibwa amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 31 n’ibihumbi 831.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka