Kwambara ikariso ifashe cyane ku bagabo bishobora gutera ubugumba (ubushakashatsi)

Ubushakashatsi bwakozwe na Warren G. Sanger hamwe na Patrick C. Friman, mu gitabo cyabo cyitwa Reproductive Toxicology, buvuga ko kwambara umwenda w’imbere ku bagabo ubafashe cyane bishobora gutera ubugumba umuntu ntabashe kubyara.

Nyamara bamwe mu basore n’abagabo baganiriye na Kigali Today batangaje ko nta bumenyi bari bafite ku kuba imyambaro ifashe yabateza ubugumba ahubwo bagaragaza zimwe mu ngaruka bagiye babwirwa na bagenzi babo.

Zimwe muri izo ngaruka harimo nko kudakura kw’igitsina no kutabasha gukora imibonano mpuzabitsina neza.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bagabo 200 bari hagati y’imyaka 20 na 38 bwo, bugaragaza ko abagabo bambaye umwenda w’imbere ubahambiriye, watumye ikorwa ry’intanga mu dusabo twazo ryarasubiye inyuma ho 1.6% mu gihe ku bambaye ubarekuye byagumye kuri 1.9%.

Cyakora ku ruhande rwa bamwe mu basore n’abagabo bavuga ko bambara umwenda w’imbere ubafashe cyangwa ubarekuye bitewe n’amahitamo yabo nk’uko uwitwa Alexis Kubwimana yabisobanuye.

Yagize ati “Ari ibimfashe ari ibindekuye byose ndabyambara, numva nta ngaruka zihari zo kwambara umwenda ugufashe keretse wenda nk’iyo uguteye amayasha nko hagati y’amatako ukababara hakazamo utuntu tw’uduheri, uretse ko njyewe nkunda by’umwihariko indekuye kuko ari yo nisanzuramo.”

Naho mugenzi we witwa Joel avuga ko we akunda izimufashe kuko zimurinda byinshi birimo kuba itagaragaza igitsina cye.

Yagize ati “njyewe nkunda imfashe bitewe n’uko ushobora guhura n’umukobwa wamusuhuza wagira ikibazo ntigutamaze ariko irekuye ishobora gutuma utaragara neza, ariko numva bavuga ko zishobora gutuma igitsina kidakura.”

Abashakashatsi mu bya siyansi yerekeranye n’imyanya y’ibanga y’abagabo, bemeza ko nubwo ibyago byo kuba umwenda w’imbere ufashe wateza ubugumba atari byinshi, ngo kwambara uwo mwenda bigira ingaruka ku ikorwa ry’intanga zifite umwimerere.

Zimwe muri zo ngaruka nk’uko VE Kuzmichev abigaragaza harimo indwara ya dyspermia ituma udusabo tw’intanga dukora izifite ubumuga ndetse no gushyuha kw’udusabo tw’intanga ngabo bigatera n’ububabare.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kwambara uyu mwenda ufashe mu nda cyane na byo byongera ibyago byo kuba wafatwa n’ubu burwayi bwavuzwe haruguru.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yo muri 2005 ivuga ko umubare w’abagabo bahura n’ikibazo cy’ubugumba usigaye uruta uw’abagore kubera umubyibuho ukabije, ibiyobyabwenge, indwara zo mu mutwe n’ibindi.

Ibi bituma intanga zitagira imbaraga hakifashishwa uburyo buzwi nka ICSI aho bafata intanga y’umugabo nzima bakayitera mu igi ry’umugore akabona gusama. Kuva ubu buryo bwatangira kwifashishwa ku isi hose hamaze kuvuka abana barenga miriyoni umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka