
Ku rundi ruhande ariko usanga imyumvire ya bamwe mu baturage kuri iyo ndwara ikiri hasi, kubera ko bavuga ko idashobora kuvurirwa kwa muganga, ahubwo ngo uburyo bwiza bwo kuyivuza kandi igakira neza ni uburyo bwa gakondo.
Ubusanzwe Gapfura ni uburwayi bufata inyama ebyiri ziba mu muhogo, zitwa ‘Amigdales’ cyangwa ‘Tonsils’, zikaba zigira umumaro mu buhumekero n’uburiro, iyo zifashwe na mikorobe nibyo bita gapfura (Angines).
Sinezite yo iterwa no kubyimba k’uduhago duto cyane tuba mu gihanga (Sinus), dushobora kwangirika bitewe n’udukoko dutandukanye kugera n’aho dushobora kubora.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, yaba abigeze kuyirwa cyangwa abandi bajya bayumva, bemeza ko itavurirwa kwa muganga, kuko uburyo bwiza bwo kuyivuza ugakira ari ugukoresha uburyo bwa gakondo.
Josiane Mukandayisenga, avuga ko hashize igihe kigera ku myaka itandatu ayirwaye, kandi akaba yarayivuje mu buryo bwa gakondo.
Ati “Narayirwaye, hanyuma mfata igishokora nshyira mu izuru rimwe nshyira no mu rya kabiri, amaraso aratonyanga, amaze gutonyanga nshyiramo umuti w’ibyatsi, bawita umwisamuza ugashyiramo n’amababi y’urunyanya. Kubera ko bavugaga ko nta muntu ujya mu kizungu, kuko na mbere ikiza yicaga, batarayimenya, ntabwo nigeze njyayo, kandi narakize neza nta kibazo ndongera kugira.”
Teressa Uwimana ati “Barayihara, ufata umuravumba ukawuvuguta, ugafata urutoki rurerure ukarwohereza mu kanwa, ukazamura haruguru, aba ari nk’ikibibyimba ugenda uhara bivamo amaraso, twe twakuze babitugirira batyo.”
Inzego z’ubuzima zivuga ko indwara ya gapfura iri mu byiciro bibiri, aho hari iterwa n’udukoko twa bagiteri zo mu bwoko bwa ‘Streptocoques’, hakaba hari n’ibindi byatuma iza ku muntu umwe kurusha undi, nko kuba umuntu afite ubwandu (Infection) cyangwa virusi (Virus), ku buryo ashobora kurwara nk’ibicurane bikaziramo gapfura, kandi iyo itivujwe neza ishobora gutera indwara z’umutima.
Prof Joseph Mucumbitsi, umuganga w’abana ndetse n‘indwara z’umutima, akaba anayobora umuryango urwanya indwara z’umutima mu Rwanda, avuga ko uburyo izo ndwara zivurwamo mu buryo bwa Kinyarwanda bidashoboka ko zikira ahubwo iyo bikozwe kenshi bishobora gutera indwara z’umutima.
Ati “Baratsira n’umuravumba, ntabwo umuravumba ushobora gukiza gapfura, iroroha gato bugacya ikagaruka, iyo ubigize kenshi nibwo ugira umuriro mwinshi, noneho n’imyanya y’umutima yitwa ‘Valve’ ikononekara, kandi ntabwo uhita ubibona birikiza, ahubwo ugatangira ukabibana imyaka n’imyaka umutima ukagenda ubyimba.”
Akomeza agira ati “Ni ba bandi batugeraho ngo babage basimbure za valuve kuko zarononekaye cyane, kuko baje batinze, Gapfura rero ubundi nta muntu wagakwiye kuba akijya kurya umuravumba, afite mituweri bashobora kumuha imiti, ni ubujiji, kuko iyo bamushyizemo ya nsimburangingo y’icyuma, ikibazo kiba kidakemutse burundu, kuko agomba gufata imiti ibuza amaraso kuvura ubuzima bwose, ntabwo aba akize nubwo bamubaga.”
Inzego z’ubuzima zishishikariza abantu bose kwivuza hakiri kare igihe cyose bafashwe n’indwara ya Gapfura, kandi bakirinda kunywa imiti batandikiwe n’abaganga babyigiye kandi babyemererwa n’amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|