Babitangaje kuri uyu wa 20 Werurwe 2019, ubwo bari mu gikorwa cyo gusuzuma abana ngo barebe ubuzima bw’amenyo yabo n’isuku yo mu kanwa muri rusange, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zo mu kanwa.
Icyo gikorwa cyabereye mu kigo cyitwa ‘Centre de Jour’ cyo mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe hagamijwe kureba uko bafashwa kugira isuku yo mu kanwa.
Dr Muhigana Adelaide ukuriye ihuriro ry’abaganga b’amenyo, avuga ko kutagira isuku yo mu kanwa bitera indwara z’ishinya n’amenyo zigakongeza ibindi bice by’umubiri.
Yagize ati “Iyo uriye ntiwoze amenyo, udusigazwa tw’ibiryo tubyara udukoko tukajya hagati y’ishinya n’iryinyo, tukabyariramo. Bituma iryinyo ricukuka n’ishinya ikabyimba ikajya iva amaraso kuko imiyoboro y’amaraso iba yabyimbye hanyuma twa dukoko tukinjiramo tukaba twagera ku mutima”.
Arongera ati “Utwo dukoko rero tuba dutembera mu maraso tukaba twateza umuntu indwara y’umutima, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibihaha n’izindi. Nk’umugore utwite bishobora kumutera indwara yatuma abyara igihe kitageze”.
Yongeraho ko amenyo ari umuryango w’umubiri wose kuko ushobora kurwara indwara nyinshi ziturutse ku kutayagirira isuku.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ubarizwa mu gashami kita ku ndwara zitandura, Irène Bagahirwa, avuga ko hakiri abantu benshi batita ku isuku yo mu kanwa nku’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.
Ati “Ubushakashatsi duheruka gukora ku bantu 2097, bwerekanye ko 67% muri bo bafite uburwayi bwo gucukuka kw’amenyo. Hari kandi 60% batajya boza amenyo bityo imyanda ikaba myinshi igafatana n’amenyo n’ishinya, yanoza amenyo uburoso ntibubikureho bigasaba ko ajya kwa muganga”.
Avuga kandi ko muri abo 60 baba bagomba kujya kwa muganga, 70% muri bo bativuza ndetse n’ugiyeyo akajyanwa n’uko yarembejwe n’imisonga.
Bagahirwa akomeza agira inama abantu yo kwita ku isuku yo mu kanwa, bakoza amenyo uko bikwiye nyuma yo kurya cyane cyane mbere yo kuryama, hanyuma bakanagira umuco wo kwisuzumisha kwa muganga nibura rimwe mu mwaka mu rwego rwo kwirinda izindi ndwara.
Mu myaka itatu ishize imibare y’abagiye kwa muganga kubera icyo kibazo yarazamutse, kuko muri 2016 abivuje izo ndwara barenga ibihumbi 500, muri 2016 hivuza ibihumbi 600 na ho muri 2018 bagera ku bihumbi 700.
Abaganga basuye banasuzuma abo bana bo muri Centre de Jour, banabahaye ibikoresho by’isuku yo mu kanwa bigizwe n’uburoso n’umuti w’amenyo, ndetse banabereka uko bikoreshwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|