Kurinda umwana kanseri ni ukumenya ko ayifite hakiri kare

Inzobere mu kuvura abana, Prof. Joseph Mucumbitsi, avuga ko umwana na we arwara kanseri zitandukanye kandi ko nta buryo buhari bwo kuzimurinda, gusa ngo kumusuzumisha ni ingenzi kuko iyo ndwara iyo imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira.

Urubyiruko rwitabiriye urugendo
Urubyiruko rwitabiriye urugendo

Uwo muganga akangurira ababyeyi kugira umuco wo gupimisha abana babo bakiri bato nibura rimwe mu mwaka, kugira ngo barebe niba nta kanseri bafite kuko idafata abakuze gusa nk’uko hari ababyibwira, bityo uwo bayisanganye igafatiranwa n’abaganga hakiri kare.

Ku isi buri mwaka abana ibihumbi 300 bari munsi y’imyaka 19 barwara kanseri zitandukanye, mu bihugu bifite amikoro nk’i Burayi n’ahandi 80% baravurwa bagakira, mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo, abakira batagera no kuri 30%, cyane cyane abarwara kanseri yo mu maraso (Leukemia).

Prof. Mucumbitsi avuga ko mu Rwanda ubuvuzi bwa kanseri bugenda butera imbere, ikibazo gihari ari uko abavuza abana babikora batinze yarageze mu mubiri wose, akavuga ko ari ngombwa ko abana basuzumwa kenshi.

Prof. Mucumbitsi Joseph, inzobere mu kuvura abana
Prof. Mucumbitsi Joseph, inzobere mu kuvura abana

Ati “Kanseri ishobora gufata umwana wenda mu nda, yatinda kuvurwa ikajya mu magufa, mu mutwe n’ahandi, icyo gihe iramwica kuko yatinze kuvurwa igakwirakwira umubiri wose. Abantu rero twagombye kugira umuco wo gusuzumisha umwana mu mwaka we wa mbere ndetse na buri mwaka uko akura, ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda”.

Yongeyeho ko imiti ivura kanseri haba ku bana no ku bakuru ihari, ndetse ko hari n’abaganga bayibaga iyo bibaye ngombwa, nko mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibyitiriwe Umwami Faiçal, ibya gisirikare bya Kanombe hari n’imashini ya ‘Radiotherapy’ ndetse no mu bitaro bya Butaro, gusa ngo haracyari hake.

Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abanyeshuri, ku bufatanye n’umuryango ukorana n’abana bafite kanseri (RCCR), bakoze urugendo mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri mu bana bwari bumaze ukwezi, hanatangwa n’ubutumwa bunyuranye.

Umuyobozi wa RCCR, Mutabazi Jean Claude, avuga ko akamaro k’ubwo bukangurambaga ari ukugira ngo abantu bamenye ibimenyetso by’iyo ndwara n’aho ivurirwa.

Jean Claude Mutabazi, umuyobozi wa RCCR
Jean Claude Mutabazi, umuyobozi wa RCCR

Ati “Uru rugendo ni urwo gusoza ibikorwa by’ubukangurambaga dukora buri mwaka muri Nzeri, aho twegera abaturage tukabaganiriza kuri kanseri zifata abana, ibimenyetso byazo, aho babariza ibyazo n’aho zivurirwa. Uyu mwaka twibanze kuri kanseri y’amaraso, naho umwaka ushize twibanze kuri kanseri y’impyiko”.

Yongeraho ko icyo bakora ari ukwigisha abantu, bakamenya ko ikimenyetso gikunze kugaragara cya kanseri ari ibibyimba, ukibonye ku mwana akihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo amenye impamvu yacyo, kuko hari n’ibindi bimenyetso bya kanseri bitari ibibyimba, bitewe n’aho kanseri yafashe.

Abakuru na bo bagirwa inama yo kwirinda indwara zitandura

Prof. Mucumbitsi avuga ko indwara zijyanye n’umutima n’imiyoboro y’amaraso ari zo ziza ku isonga mu kwica abantu benshi, aho ku isi zihitana abagera kuri miliyoni 17.5, kandi ngo 80% bapfa ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ambasaderi Peter Vrooman wa USA mu Rwanda na we yitabiriye icyo gikorwa
Ambasaderi Peter Vrooman wa USA mu Rwanda na we yitabiriye icyo gikorwa

Kwirinda izo ndwara ngo bisaba kumenya amakuru, abantu bakamenya ibyo bagomba gukora n’ibyo bakwirinda, nk’uko Prof. Mucumbitsi abisobanura.

Ati “Icya mbere ni ukwirinda umubyibuho ukabije, ni ukuvuga kureba ko ibiro bijyanye n’uburebure, umuntu akirinda kunywa itabi kuko ryo ngo ari ribi cyane, ukareka inzoga ariko bitashoboka ukazinywa mu rugero”.

Akomeza agira ati “Ikindi ni ugukora imyitozo ngororamubiri, ni ukuvuga nibura iminota 30 buri munsi, mu gihe cy’iminsi itanu mu cyumweru. Cyangwa siporo y’ingufu y’isaha imwe mu minsi itatu mu cyumweru, ni ukuvuga umuntu akibarira nibura iminota 150 ya siporo mu cyumweru, ibyo bizamurinda 80% by’indwara z’umutima”.

Abaganga bavura izo ndwara baracyari bake mu Rwanda, kuko ab’inzobere mu kuzivura abana ari batatu naho abavura abantu bakuru bakaba bane gusa, ari yo mpamvu kwirinda biruta kwivuza.

Prof. Mucumbitsi avuga kandi ko nubwo bavura, kubaga umutima bikiri ikibazo gikomeye kuko nta ‘Centre’ yihariye ihari mu Rwanda, gusa ngo hari abaganga b’abanyamahanga baza buri mwaka gufasha muri icyo gikorwa, bakavura abarwayi nka 20 gusa kandi baba bafite urutonde ruriho abarenga 150 bakeneye kubagwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka