Kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye birashoboka – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeza ko kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye bishoboka. Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yatangirijwemo gahunda y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye.

Perezida Kagame yashimiye Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ndetse n’iryo shami rishinzwe ubuzima muri rusange, abashimira kuba baratekereje gushyiraho iyi gahunda yihariye yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye.

Perezida Kagame yagaragaje ko izi ndwara zagiye zirengagizwa mu mateka y’Isi kuko abantu bumva ko ari indwara zitabura kugaragara mu bihugu bikennye.

Yagize ati “Izo ndwara zirababaza kandi zitera ubumuga bw’igihe kirekire. Zinabuza abana gukura uko bikwiye, haba mu bwenge no mu gihagararo. Rero Umuryango Mpuzamahanga ukwiriye guhaguruka ugashyigikira iyi gahunda y’imyaka icumi yo kurwanya izi ndwara, mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu Rwanda gahunda yo kuvura indwara zititaweho uko bikwiriye yashyizwe mu ruhererekane rw’ubundi buvuzi buri mu gihugu ku buryo kwita kuri izo ndwara byamanuwe bikaba bikurikiranirwa ku rwego rwo hasi rwegereye abaturage.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko inzego z’ubuzima zirwanya ibyorezo nka COVID-19 na SIDA ari na zo zifite inshingano zo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye.

Yasabye ibihugu cyane cyane ibya Afurika gufatanya gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi no kubishoramo amafaranga.

Perezida Kagame yaboneyeho no gutangaza ko mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka wa 2021 u Rwanda ruzakira inama kurwanya Malaria n’indwara zititaweho uko bikwiriye, ikazaba mu gihe mu Rwanda hazaba hateranye Inama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Perezida Kagame yavuze ko iyo nama izaba ari uburyo bwiza bwo kongera kuganira ku ngamba zashyizweho muri iyi gahunda yo kurandura indwara zititaweho, ati “Mwese ndabatumiye muzitabire iyo nama”.

Yongeyeho ati “Kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye birashoboka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka