Kumenya ibimenyetso by’indwara yo kuvura kw’amaraso bitanga amahirwe yo kuyikira
Abahanga mu buvuzi bw’indwara yo kuvura kw’amaraso (Blood Clots) bakangurira abantu kumenya ibimenyetso byayo kuko ari indwara yica vuba ariko inakira iyo imenyekanye kare.

Byatangajwe ku itariki 13 Ukwakira 2018, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kuzirikana ububi bw’iyo ndwara, aho ngo hagiye gukorwa ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu hagamijwe ko abantu bamenya ibimenyetso byayo bityo uyiketseho akagana abaganga hakiri kare.
Iyo ndwara ngo ni akabumbe k’amaraso kajya mu mutsi waba ujyana cyangwa uvana amaraso mu mutima kakawufunga ntiyongere gutembera, icyo gihe niba ari ukuboko cyangwa ukuguru kurabyimba, kugahisha kandi kukababara cyane.
Ako kabumbe k’amaraso ngo gashobora kwimuka kakajya mu bihaha (Pulmonary Embolism), aho ngo umurwayi atangira kugorwa no guhumeka, akagira agakorora, yaba atavuwe vuba ikaba yamuhitana.
Muntu Freddy, umusore w’imyaka 27 warwaye iyo ndwara kuva muri 2012 n’ubu akaba atarayikira kuko akiri ku miti, avuga ko yari yarihebye.
Agira ati “Nafashwe muri 2012 mbyimba ukuguru, ngiye kwivuza bambwira ko ari ‘infection’ bampa imiti hashize igihe ukundi kuguru na ko kurabyimba. Nakomeje gufata ya miti ariko hashize igihe numva mpumeka nabi, nsubira kwa muganga, bampimye basanga akabumbe kageze mu gihaha kimwe.
“Bampaye imiti bambwira ko bizashira, nza kugaruka muri 2017 na none guhumeka byanze, bapimye basanga n’ikindi gihaha cyajemo ikibumbe mpita niheba. Nagiye mu Buhinde nzi ko bambaga bakabikuramo ariko ntibabikora, ngaruka narabyimbaganye umubi wose, numva ibyanjye birangiye”.

Icyakora Muntu ngo yaje guhura na Ashimwe Christine, washinze umuryango w’abarwaye iyo ndwara aramufasha, bashaka abaganga b’inzobere kuko ngo yaje kurwara n’umutima, bamwitaho, abona n’abamuha imiti kuko ngo ihenze cyane atari kubasha kuyigondera, ubu ari aho, aracyafata imiti kandi ngo yizeye ko azakira.
Iyo ndwara ikunze gufata abagore batwite, abantu bamaze igihe kinini baryamye mu bitaro, ababazwe nyuma yo gukora impanuka bakavunika amagufa manini, abicara amasaha menshi, abafite umubyibuho ukabije ariko ngo ishobora kwizana ntacyo ishingiyeho.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Prof Condo Jeannine, avuga ko iyo ndwara ishobora kwirindwa.
Ati “Abantu bagize siporo umuco, bakirinda kumara amasaha menshi bicaye, ugize ikibazo akareba umuganga byihuse, babasha kwirinda iyo ndwara kandi nta mafaranga bisaba. Tugiye gukomeza ubukangurambaga ngo abantu bamenye ibiyiranga kuko ivurwa igakira”.
Ashimwe warwaye iyo ndwara akayikira, ubu yagizwe ukuriye ubukangurambaga kuri iyo ndwara ku rwego mpuzamahanga, asaba ko mu byo ababyeyi basanzwe bapimwa mbere yo kubyara n’iyo ndwara yakongerwamo.

Ohereza igitekerezo
|
Nange nyikekaho mwampa number za muganga wansuzuma?
Uzahamagare iyo number bagufashe+250728853922
MURAHO neza nzi ahantu bavura iyo ndwara neza IGAKIRA BURUNDU Kuko bavuye Maman wanjye kuko yari imuhitanye pe .
Kambahe Numero yumwe mubamufashije +250728853922
MURAHO neza nzi ahantu bavura iyo ndwara neza IGAKIRA BURUNDU Kuko bavuye Maman wanjye kuko yari imuhitanye pe .
Kambahe Numero yumwe mubamufashije +250728853922
Muraho nanjye narwaye iyindwara nyimaranye ukwezi nagiraga ngo mungire inama
Nange ndwaye iyindwara nyimaranye umwana mwapfasha nkajya kurubuga rwabayirwaye
Murakoze mutbwire uko twahura n’abo bakangurambaga E-mail: [email protected]
Nanjye narwaye iyi ndwara nubu ndacyari ku miti,nifuzaga kujya muri abo bakangurambaga,murakoze
Nanjye narwaye iyi ndwara nubu ndacyari ku miti,nifuzaga kujya muri abo bakangurambaga,murakoze
Ndwaje umugabo iyi ndwara mwamfasha mukampuza na Ashimwe kugira ngo angire inama yo kumurwaza. Ese mukorana na RAMA kop ariyo assurance dufite?
Mwansubiza . Tel : 0788491966
Iz’umurwayi : 0788461911
Muzibuke kumpuza nab0.
Mwiriwe neza iyindwara ndayirwaje umudamu wange ayimaranye amezi 3 nifuzagakoko mwampuza nabobantu bashinzwe ubukangura mbaga nange bafashe kuko imiti yayo irahenze cyane kuburyo umuntu kuyibona bimugora cyane urushinge rumwe ruragura 10.000frw kandi ndamutera 3 kumunsi birangoye cyane mufashe kubuvugizi .dutuye mubugesera kuruhuha.
Hamagara iyi number bagufashe+250728853922