Kubyara abana bafite ubusembwa birimo gukenesha imiryango

Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR), kivuga ko imiryango itishoboye yabyaye abana bafite ubumuga n’ubusembwa, yugarijwe n’ubukene bukabije, gushyira abo bana mu kato ndetse n’amakimbirane avamo gutandukana kw’abashakanye.

IPAR ivuga ko imiryango irera abana bavukana ubumuga n'ubusembwa ihura n'ibibazo
IPAR ivuga ko imiryango irera abana bavukana ubumuga n’ubusembwa ihura n’ibibazo

Mu miryango 20 ituye hirya no hino mu gihugu yakozweho ubushakashatsi mu mwaka ushize wa 2019, 18 muri yo ifite abana bavukiye kwa muganga, ariko bose nta washubijweyo kugira ngo abagwe bamuvaneho ubwo busembwa.

Umuyobozi wa IPAR, Kayitesi Eugenie, agira ati “Abantu bazi ko ari uburwayi buterwa n’abadayimoni, ntabwo bazi ko buvurwa bugakira, hari abana bavuka batituma kuko aho bitumira haba hafunze, bigatuma ababyeyi bahura n’ibibazo byinshi.

Hari umuganga umwe gusa mu gihugu ushobora kubaga ubu burwayi, ababyeyi bose bagomba kumusanga muri CHUK i Kigali, bareka akazi, amafaranga abashiraho kubera ingendo za buri munsi, bwa bukene turimo kurwanya bo burabibasira kuko nta kintu baba bagikora mu rugo.

Kayitesi Eugenie, Umuyobozi wa IPAR
Kayitesi Eugenie, Umuyobozi wa IPAR

Ababyeyi ntabwo baba bakireba abandi bana basigaye mu rugo, ibi bigatuma bata ishuri, usanga umugabo atonganya umugore ati ‘ni wowe wabizanye ntabwo iwacu tubyara bene aba bana’, amakimbirane akavuka ubwo”!

Uwitwa Mukayiranga Julienne, utuye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu babyeyi kuri ubu bibana nyuma yo kubyara abana babiri bafite ubumuga bw’ingingo, akaba yaratandukanye n’umugabo kubera iyo mpamvu.

Mukayiranga agira ati “Umwana wa mbere naramubyaye umugabo arabyakira, ariko mbyaye uwa kabiri (ufite ubumuga) umugabo yarantaye n’inzu arayigurisha aragenda, kugeza ubu sinzi aho ari.

Kuva icyo gihe ubuzima bwatangiye gusharira, umugabo yavugaga ko mfite abadayimoni batuma mbyara abana bafite ubumuga.

Muri abo bana babiri ba Mukayiranga, umwe ngo yaje kugira ubuzima bubi arapfa nyuma yo gutandukana n’umugabo, undi aza kuvuzwa n’umuryango ukorera muri uwo murenge wa Bumbogo witwa ‘Love with Actions’, kuri ubu uwo mwana akaba yarakize ubumuga.

Umuganga umwe rukumbi mu gihugu uvura abana bavukanye ubusembwa mu bitaro bya CHUK, Dr. Ntaganda Edmond avuga ko kuri ibyo bitaro buri mwaka havuka abana bafite ubumuga n’ubusembwa barenga 1,000, we akaba ngo abasha kubaga abari hagati ya 400 na 500 gusa.

Ati “Jyewe mvura abavukanye ubumuga bujyanye n’urwungano ngogozi (rw’ibiribwa), urwungano rw’imyanya myibarukiro ndetse n’ibijyanye n’ubuhumekero, ariko hari na bagenzi banjye bita ku bijyanye n’urutirigongo, ibijyanye no mu mutwe ndetse n’ingingo”.

Ikigo IPAR gisaba inzego zibishinzwe korohereza ababyeyi batishoboye bafite abana bavukanye ubusembwa n’ubumuga, bakaba bajya bavurwa bishyuriwe ubwishingizi ku rugero rwa 100%.

Iki kigo kandi gikomeza gisaba Leta gushaka abaganga bahagije bashinzwe kubaga abana bavukanye ubumuga, kikaba kinashaka abagiraneza bashobora kunganira imiryango ifite abo bana mu ngendo ikora ijya kubavuza, ndetse no kubishyurira amacumbi.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr. Zuberi Muvunyi, avuga ko Kaminuza y’u Rwanda izaba yasohoye mu gihe cya vuba (atatangaje), abaganga bavura abana bavukanye ubumuga n’ubusembwa.

Ati “Turacyategereje igisubizo cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku kibazo cy’abakeneye inkunga y’ingoboka ku miryango ifite aba bana, ndetse no kuyifasha kwishyura igiciro gihanitse cyo kubavuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka