
Ibi yabitangaje aganiriza abaturage b’Umurenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 17 Kanama 2019, ubwo yari amaze gutaha inzu Polisi y’u Rwanda yubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyorezo cya ebola kuri ubu kiravugwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kugaragara muri Ituri(aho yahereye), ndetse n’i Goma muri Kongo.
Minisitiri Busingye avuga ko hari ubundi buryo abaturage bashobora gusuhuzanya bakirinda guhana ibiganza cyangwa guhoberana.

Agira ati"Ikiganza mukigumishe mu mufuka kuko kiba gifite icyuya(nk’amatembabuzi yanduza), musuhuzanye nk’abasirikare(batera isaruti) cyangwa nk’abayapani(bunama).
"Ibyo kwegerana mureke tubiharire umugore n’umugabo we kuko bo ntawabihagarika, mwirinde guhana ikiganza kandi ntimuzabyite agasuzuguro".
Mu gihe uduce twa Kongo duhana imbibi n’u Rwanda na Uganda tuvugwamo ebola, ubukangurambaga bwo kuyirinda burakorwa n’inzego zitari Minisiteri y’ubuzima gusa.

Ohereza igitekerezo
|
None se Yutong nayo ntabwo abantu basabana? Yewe birabangamye pe niba yutong niba tutari bubyine ingwatiramubiri minisante ntiyabyemera. Yutong challenge # ebola, # hepatitis C,....