
Tariki ya 26 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, hagamijwe gufasha abatuye Isi kubireka, kuko byangiza ubuzima bwa muntu.
Kuri uyu munsi mu butumwa UN yatangaje, yavuze ko kubatwa n’ibiyobyabwenge atari amahitamo, bityo ababikoresha badakwiye guhezwa kugira ngo bafashwe.
UN yagize iti: ”Abantu benshi bakoresha ibiyobyabwenge barasuzugurwa ndetse bahura n’ivangura, bishobora kurushaho kwangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe, ku mubiri ndetse bibakumira kubona ubufasha bakeneye.”
UN isaba abantu bose gukorera hamwe hashyirwa imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge ku Isi. Ivuga ko binyuze mu gukorera hamwe bishoboka kugeza Isi aho abantu babaho ubuzima bwiza kandi bwuzuye.
UN isaba ko hashyirwa imbaraga mu kuzamura imyumvire mu gukoresha ibiyobyabwenge, hagaragazwa ingaruka zabyo.
Urubyiruko rukwiye gushyigikirwa rugahabwa ubumenyi bukenwe bwose n’ibikenewe kugira ngo rube umusemburo w’impinduka mu miryango.

Imibabare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu mwaka 2023, igaragaza ko Abanyarwanda bangana na 21,306 ari bo bivurije mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu myaka itanu ishize.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, na Rusizi.
Bimwe mu biyobyabwenge byakoreshejwe cyane harimo urumogi, Mugo (Heroin), Lisansi, Kole, Chief Waragi, Suzie Waragi, Cocaine, Muriture n’ibinini byo kwa muganga bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nka Rohypinol, Diazepam na Morphine.
Mu Rwanda abakurikiranweho icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2020 bari 4890, mu gihe umwaka ushize wa 2023 bari 4530.
Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organisation), igaragaza ko abantu miliyoni 2.6 bapfa buri mwaka bazize kunywa ibinyobwa bisembuye (birimo alcohol), bangana na 4.7% by’impfu zose, naho miliyoni 0.6 bapfa bazize gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|