Kinyababa: Mu mezi 7 abagore 13 babyariye mu nzira kubera kutagira ivuriro hafi
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kinyababa buravuga ko kutagira ivuriro hafi byatumye abagore bagera kuri 13 bo mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera babyarira munzira mu mezi arindwi ashize.

Ibi byavuzwe ubwo abatuye umurenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, bamurikiwe ivuriro rito (Poste de santé) ribaruhura kilometero 15 bakoraga bagana ikigo nderaburima bigatera abagore bamwe kubyarira mu nzira.
Appolinarie Bapfakururimi, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinyababa yagize ati "Ikigo nderabuzima cya Kinyababa mu mezi arindwi ashize twavuye abarwayi 9398. Ababyeyi babyariye mu kigo anderabuzima ni 189, ababyariye mu rugo ni 13, hafi ya bose babyariye mu nzira kubera uru rugendo rw’amasaha ane".
Abaturage 2950 bo mu midugudu ine yo mu kagari ka Rutovu ariyo Nyabizi I, Nyabizi II, Nyabizi III na Kavumu, nibo bari bugarijwe n’ikibazo cyo kubura aho bivuriza.
Ni ivuriro ryatashwe tariki 15 Gashyantare 2019, rikaba ryubatse mu kagari ka Rutovu gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Abo baturage bavuga ko baremberaga mu ngo batinya inzira ndende banyuragamo bagana ikigo nderabuzima cya Kinyababa, inzira ifite ubuhaname bukabije aho bakoreshaga amasaha menshi ku maguru dore ko nta muhanda bagira.

Bamwe mu bagore batwite, bavuga ko hari abo inda zajyaga zivamo kubera inzira mbi no guhekwa mu ngobyi ya Kinyarwanda, abandi bakabyarira mu nzira.
Mukantabana Angelique agira ati “twahuraga n’ingorane, inda yagufata bakaguheka mu ngobyi, mu nzira mbi ukagerayo wavunaguritse bamwe inda zikavamo, abandi bakabyarira mu nzira. Uzi kuba uri mu nzira ukabyarira mu gitenge? Nanjye byari bigiye kumbaho kunda y’uyu mwana mbetse, nari mbyariye mu nzira Imana iratabara, turaruhutse”.
Nyirakamana Veronique ati “turishimye bitavugwa, umuntu yabaga yarwaye abagabo bagaheka kugera ku ivuriro bikagorana bamwe bagapfa, turishimye cyane tubonye ivuriro nta muntu uzongera kurembera mu rugo”.
Kuba umurenge wa Kinyababa uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, Abo baturage bavuga ko hari ubwo barwaraga bakanyarukira yo nubwo banenga serivise bajyaga bahabwa.
Nsangande Aloys agira ati “Ni ivuriro rije ari igisubizo, kuva hano kugera ku kigo nderabuzima cya Kinyababa ni ibirometero birenga 15, ababyeyi bagiraga ibibazo byo kubyarira mu nzira cyangwa mu ngo, hari nubwo abaturage bajyaga muri Uganda kwivuza bitewe no gutinya urwo rugendo”.

“Kwivuriza Uganda byatezaga ikibazo byinshi... hari abaturage bagwaga mu nzira ntitubimenye, ikindi ubuvuzi bwo hakurya buri hasi, umuntu aragenda afite nk’ikibazo cya malariya bakamuha imiti batamusuzumye, agataha azi ko avuwe yagera mu rugo akaremba akaba yanabura ubuzima”.
Nubwo ayo mavuriro mato hari serivise aba atemerewe gutanga, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, avuga ko amavuriro yegereye imipaka hazaba umwihariko agahabwa serivise zose hagamijwe kurinda abaturage kujya kwivuriza mu bindi bihugu no kubarinda ingendo ndende.
Agira ati “abaturage bajyaga kujya gushaka serivise z’ubuzima mu gihugu cya Uganda, abandi bagakora ingendo ndende bagana ikigo nderabuzima kuko nta muhanda urahagera. Ubusanze aya mavuriro mato hari serivise aba atemerewe ariko aya yegereye imipaka turakora ubuvugizi haboneke abaganga bahoraho.
Turashaka ko hakorerwa serivise yo gufasha abagore kubyara, gutanga inkingo n’ibindi… Turahageza amashanyarazi, hajye hapimirwa n’ibizamini by’abarwayi”.
Iryo vuriro ryubatswe n’umushinga Inshuti mu buzima, ryatwaye miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo ibikorwa by’umuganda w’abaturage.
Kwegereza abaturage amavuriro biri mu muhigo w’akarere ka Burera ahamaze kubakwa amavuriro asaga 40 mu mirenge yegereye imipaka, hagamijwe kurinda abaturage kujya gushakira serivise z’ubuvuzi hanze y’igihugu.

Ohereza igitekerezo
|