Kimwe cya kabiri cy’abarwaye Kanseri mu Rwanda ntibazi ko bayifite
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira.
Kanseri zibasiye Abaturarwanda ngo zifata ibice bitandukanye by’umubiri nk’ibere, inkondo y’umura, porositate (ku bagabo) ndetse no mu nzira z’ibiribwa nko mu muhogo, mu gifu no mu mara(kugera aho umuntu yitumira).
Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, mu biganiro bibanziriza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bubi bwa kanseri, wabaye ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024.
Minisitiri Nsanzimana yagize ati "Mu bantu barwara kanseri mu Rwanda, abarenga 1/2 baba batabizi, bikamenyekana bitinze indwara iri hafi guhitana ubuzima bwabo. Ni ikibazo gikomeye cyane haba mu Rwanda no ku Isi hose".
Ati "Icya mbere ni ukumenya kwirinda kanseri kuko hafi 40% yazo umuntu yazirinda akoresheje uburyo bw’imirire n’imibereho, hari kanseri zirimo kuzana n’ibyo turya ndetse n’ibyo tunywa".
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2020 hagaragaye abarwayi ba kanseri bagera kuri 8,835, hapfa abagera 6,044 muri uwo mwaka gusa.
Muri kanseri zirimo guhitana benshi mu Rwanda hari ifata ibere, iy’inkondo y’umura na porositate (prostate).
Minisitiri Nsanzimana avuga ko mu kwirinda kanseri umuntu agomba kurangwa n’imirire myiza, irimo gukunda imbuto hamwe no kugira umuco wo gukora siporo.
Avuga ko kunywa inzoga bishyira benshi mu byago byo kurwara kanseri, bitewe n’uko ngo arukoro(alcohol) ikomeretsa cyane inyama zo mu nda bikaziviramo kugira utubyimba n’udusebe, bigatuma izo ngingo zidakora neza imirimo yazo.
Minisitiri w’Ubuzima asaba abantu kwitabira kwisuzumisha hakiri kare, nibura rimwe mu mwaka, n’ubwo ngo hari amoko ya kanseri ahenze mu kwipimisha nk’iy’inkondo y’umura, akaba yizeza ko Leta ikomeje kubafasha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|