Kigali: Umwe kuri babiri bicuruza yanduye virusi itera SIDA

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhamya ko mu bawutuye bicuruza umwe kuri babiri aba yaranduye virusi itera SIDA nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.

Uko ubwandu bwa virusi itera SIDA buhagaze mu ntara z'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali
Uko ubwandu bwa virusi itera SIDA buhagaze mu ntara z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali

Byagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’uyo mujyi, bamwe mu bakozi b’uturere tuwugize, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa bawo muri gahunda zo kurwanya SIDA kuri uyu wa 20 Nzeri 2018, aho byagaragaye ko uyo mujyi uza ku isonga mu kugira abanduye benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bugaragaza ko Umujyi wa Kigali uri kuri 6.3% by’abanduye virusi itera SIDA, Intara y’Amajyepfo buri kuri 2.6%, Iburasirazuba buri kuri 2.4% kimwe n’Iburengerazuba mu gihe Amajyaruguru buri kuri 2.3%, naho mu gihugu muri rusange ni 3%.

Kimwe mu bituma imibare y’abanduye itagabanuka muri Kigali ngo harimo n’abakora ibikorwa bigayitse byo kugurisha no kugura igitsina (uburaya), nk’uko bitangazwa na Patricia Muhongerwa, umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Ibi biraduhangayikishije, kugurisha no kugura igitsina biri mu bituma SIDA itagabanuka ari yo mpamvu tugomba kurwanya uwo muco mubi. Tugiye gukomeza kubegera, tubumvishe ububi bw’ibyo bakora banibuke ko uretse SIDA banduriramo n’izindi ndwara zabazahaza”.

Arongera ati “Impamvu ari bo tugomba kwibandaho ni uko akenshi ababikora ari urubyiruko kandi ari rwo mbaraga z’igihugu n’abayobozi b’ejo. Ni ngombwa rero ko tubigisha bagahera ku kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze bityo bagirwe inama zizatuma baramba”.

Muhongerwa avuga ko Umujyi wa Kigli ugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga hagamijwe gukumira ubwandu bushya
Muhongerwa avuga ko Umujyi wa Kigli ugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga hagamijwe gukumira ubwandu bushya

Semakula Muhammed ukuriye igenamigambi mu kurwanya SIDA muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko gahunda y’igihugu yo kurwanya SIDA ikora neza nubwo imibare itagabanuka bigaragara.

Ati “Abapfa bazira icyo cyorezo ni bake cyane ko n’ubwandu bushya buri hasi cyane kuko buri muntu wese bigaragaye ko yanduye ahita atangizwa imiti. Nubwo umubare muri rusange w’abanduye mu gihugu utagabanuka bigaragara, ntibivuze ko ubwandu butagabanuka kuko igihugu gifite gahunda nziza”.

Yongeraho ko icy’ingenzi ari uko ingeri zose z’Abanyarwanda bakangukira kwipisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze, bitabweho bityo ubwandu bushya bukomeze gukumirwa ari na cyo ngo kizatuma umubare w’abafite iyo virusi ugabanuka bigaragara.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu miliyoni 78 ku isi ari bo banduye virusi itera SIDA kuva icyo cyorezo cyakwaduka, muri bo miliyoni 35 kikaba cyarabahitanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bajye bibuka ko udukingirizo aringombwa cyane kubakor uwo mwuga

Adam smith cr7 griezman yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Bajye bibuka ko udukingirizo aringombwa cyane kubakor uwo mwuga

Adam smith cr7 griezman yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka